Hahinduwe uburyo bwo gukora ‘Démarrage’ mu bizamini bya Perimi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangiye gukoresha ibizamini bya Perimi hifashishijwe ikoranabuhanga mu kigo cya Busanza giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza ku itariki 6 Gicurasi 2024, aho uburyo bwo gukora Demarrage bwahinduye.

Hari ibyiza bigaragara muri ubwo buryo bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga

Yagize ati: “Ikoranabuhanga mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga bifite inyungu nyinshi nk’umukozi agataha saa kumi n’imwe akajya gukora saa kumi n’ebyiri agakora ikizamini cye.”

Yagize ati: “Ikigo cya Busanza kije kizanye ubusada muri uyu mwuga wo gutwara ibinyabiziga, ubudasa mvuga ni uko kizanye uburyo busukuye, uburyo butavunanye, uburyo butabogamye. Umuntu uzajya gukorera mu Kigo cya Busanza azajya kujya gukorera ikizamini cye ku isaha n’igihe yahisemo kimubereye.”

Yavuze ko nta muntu uzongera kwirirwa ku zuba, ku muntu uzaba yaje i Busanza, hehe no kwirirwa umuntu anyagirwa ategereje gukora, hehe no guta umunsi wose ku muntu waje gukora ikizamini, uzasaba amasaha yawe uhagere kuri iyo saha.

ACP Rutikanga yavuze kandi ko gukora ikizamini bitwara igihe gito kandi ukora ikizamini yicara mu modoka zongera kuvamo asoje.

Ati: “Ikizamini cya Busanza, ukuyemo igihe cyo kureba niba koko wariyandikishije wujuje ibisabwa kugira ngo ukore, igice cy’icyizamini cyonyine isaha imwe gusa kiba kirangiye. Kuko iyo wicaye mu modoka, ntabwo wongera kuyivamo, uyivamo usoje cyangwa ukayivamo ari uko ugeze mu gice gishobora kuba cyagukuramo ntukomeze, kuko na byo birashoboka hari ikosa wakora mu kizamini bikaba byavamo ko uhagarikwa.”

Yongeyeho ati: “Hazaba uburyo bworoshye kandi butabogamye nta gitutu cy’umupolisi ngo ntibaseka, babareba nabi nk’uko abantu bakunze kubivuga, ntaho uzahurira n’umupolisi, uzicaramo wenyine, ni wowe n’imodoka n’ikoranabuhanga rikubwira icyo gukora.

Aho uzahurira n’umupolisi ni muri ‘circulation’ naho ntazaba aguha amanota, ni uko iyo umuntu akiri umunyeshuri ataba yemerewe kujya mu muhanda nyabagendwa ari wenyine. Umupolisi bazaba bicaranye ni wa wundi wamufasha igihe agize ikibazo ari mu muhanda nyabagendwa.”

Ikoranabuhanga rizanoza umwuga wo gutwara ibinyabiziga

Umuvugizi wa Polisi, yavuze ko uburyo bw’ikoranabuhanga butaje gukomeza ibintu ahubwo bwaje kunoza umwuga.

Ati: “Ntabwo bije gukomeza ahubwo bije kuboneza neza umwuga, kuwutunganya neza ariko abantu bagakora nta kindi gitutu kibazengurutse, iyo bakora kandi bakoresha imodoka nziza zidafite ikibazo nk’uko bakunze kujya babinenga.”

Ikindi ni ukugira ngo abakora mu mwuga wo gutwara ibinyabiziga baba ari mu rwego rw’akazi cyangwa mu rwego rw’ikinyabiziga cyabo bwite basobanukirwe neza gutwara imodoka mu buryo butabangamiye abandi,

Yakomeje avuga ko kiriya kibuga kizamo ibice byo guca muri ‘rond point’, kikazamo igice cyo kuba wahagarara bitunguranye, kikazamo kuba wahinduranya umuvuduko ku bazaba bakoresha ‘manuel’ bikaba ibice bine haniyongeramo utundi tuntu n’ubundi umuntu asanzwe akora ngo agaragaze ko azi gutwara kandi yubahiriza n’ibyapa.

Yasubije ababyitiranya bakumva ko biriya byiciro bizakomeza no mu bihe biri imbere niba bizahinduka asobanura ko nta kizahinduka kuko ibyiciro byose utwaye akoresheje imodoka ya ‘manuel’ ni nabyo bizanyurwamo umuntu akoresheje imodoka ya ‘automatic’.

Yagize ati: “Ni bike bihinduka, abantu bajyaga bakora demarrage iyo bakoresheje imodoka ya ‘manuel’ kuri ‘automatic’ nta demararage izabaho, ikindi kuri ‘manuel’ ha handi tureba uburyo umuntu ahindura umuvuduko, ku ya ‘automatic’ ntibizabaho, ikizabaho igenda ku muvuduko wabugenewe ngo barebe uburyo wubahiriza icyapa kiri mu kibuga.”

Ikindi yagarutseho ni uko uzaba afite uruhushya rwo gutwara imodoka ya ‘manuel’ azaba ashobora no gutwara iya ‘automatic’

ati: “Ikindi kizabaho cy’ingenzi ni uko uzaba yatsinze gutwara ikinyabiziga akoresheje imodoka ya ‘manuel’ kimwe n’utunze uruhushya yatsindiye akoresheje imodoka ya ‘manuel’ bizamushobokera gutwara imodoka ya ‘automatic’ nta kindi kizamini akoze.”

yongeyeho ati: “nta nubwo azabazwa kuki yatwaye ‘automatic’. ariko umuntu uzaba yatsindiye imodoka ya ‘automatic’ ntabwo azaba yemerewe gutwara imodoka ya manuel, bizaba bimusaba kuyikorera ikizamini. bivuze ko azaba afite uruhushya rwo gutwara rufitemo inyuguti zigaragaza ko we permis ye imwemerera gutwara n’ikinyabiziga cya manuel.”

ikigo kizagaragaza ko ubonye permis ayigomba

umuvugizi wa polisi, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko uburyo bw’ikoranabuhanga buzarushaho gufasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku babigomba.

yagize ati: “Ntabwo tuje gukomeza permis ahubwo turagira ngo uzayibona azabe ayigomba ni cyo tugendereye. burya iyo uvuga umutekano wo mu muhanda ntucungana cyane n’abapolisi kuko kuko uba wishyira mu bibazo, kuko iyo impanuka ibaye ihitana utwaye ikinyabiziga cyangwa yangiza ikinyabiziga cyawe n’icy’undi wari utwaye, […..] umutekano utangira igihe wigaga ikinyabiziga no kugitwara ugahabwa ikizamini, ukagitsinda kandi ubigomba, bihesha gutwara neza, ni byo bihesha umushoferi kuyobora neza ikinyabiziga akurikiza amategeko atabangamiye abandi.”

Yavuze ko atari byiza kubaho umushoferi acungana n’abapolisi kuko bataboneka ahantu hose ndetse abantu batagomba kumva ko bakorera ikizamini aho bigiye kuko aba atari ho honyine azatwara kuko agomba kwiga imodoka nk’uzaba muri Amerika, ukiga imodoka nk’uzaba mu kindi gihugu, umuntu ntagomba kwishyiraho imbago mu bitari ngombwa.

ACP Rutikanga yasobanuye ko ikigo cya Busanza kije kunganira izindi site zari zihari, ariko ko ari igikorwa kizakomeza kwaguka hirya no hino, kandi ko ibiciro bitahindutse ahubwo ikizahinduka ari igiciro cy’imodoka ikoreshwa mu kizamini.  

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE