Abagore bo muri Polisi baterwa ishema n’akazi bakora

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Hirya no hino mu Rwanda biragoye kubona itsinda ry’abapolisi ritarimo umukobwa cyangwa umugore ufatanya akazi na basaza be. Ni mu gihe inzego za polisi zivuga ko umubare w’abakobwa bari muri polisi y’u Rwanda ugeze kuri 23%.

Bamwe mu bari n’abategarugori bakora akazi ko gucunga umutekano muri polisi, bahamya ko baterwa ishema n’akazi bakora kandi ko bagakora bagakunze.

Abari n’abategarugori bakora muri Polisi y’u Rwanda banasobanura uburyo barangiza inshingano zabo ndetse n’imikorere yabo y’akazi ka buri munsi muri Polisi y’u Rwanda.

PC Gahongayire J. ubarizwa mu mutwe wihariye muri Polisi y’u Rwanda, avuga ko mu kazi ka buri munsi ka polisi agakora neza kuko ngo ari akazi gasanzwe nk’akandi kose.

Kuri we ngo ntibisaba ikintu kinini mu gukora akazi ke kuko ngo bitoreza hamwe n’abasaza babo kandi bagakora akazi nk’abandi.

Agira ati: “Icya mbere ni ukubikunda, ukemera gukora amahugurwa y’ibanze ukayashyiraho umuhate n’imbaraga hanyuma ugakora akazi uko bisabwa.”

Akomeza agira ati: “Kuba hari uruhare ntanga mu mutekano w’igihugu ni ikintu nishimira cyane nk’umukobwa kandi nkora nkunze.

Kuba uri umukobwa ucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo ntekereza ko ari ishema ry’igihugu ku bari n’abategarugori b’u Rwanda.”

AIP P Nyinawumuntu asobanura ko akazi ke ka buri munsi muri polisi y’u Rwanda ari ukureba ko umutekano wo mu muhanda wubahirizwa kandi ugakurikizwa neza uko bikwiye bityo ukoresha umuhanda akagenda atabangamiwe akagera iyo ajya amahoro.

Agira ati: “Akazi ko gucunga umutekano mu muhanda kuba nkakora ndi umugore bintera ishema.

Muri Polisi y’u Rwanda nta mirimo yagenewe abagore cyangwa abagabo kuko twese dukora bimwe.

Iyo turi ku mahugurwa duhabwa ubumenyi twese hamwe, ibyo bigatuma dushobora kuzuza inshingano kimwe.  

Ni iby’agaciro kuba ngira uruhare mu gucunga umutekano w’abaturarwanda bakagenda batekanye.”

SGT V Muhoracyeye ukora mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi muri Polisi y’u Rwanda, avuga ko aterwa ishema n’akazi akora by’umwihariko iyo agiye gutabara ahabereye impanuka akarokora abantu bakaba bazima.

Ati: “Muri polisi y’u Rwanda abagore duhabwa amasomo amwe n’abahungu, ibyo abahungu bakoze natwe turabikora. Iyo tugiye mu kazi, akazi kose kavutse tugomba kugakora tukakarangiza neza nta kibazo kibaye.”

CSP Marie Rose Kampire akora mu ishami rya polisi yo mu kirere, Polisi Air wing, aho ashinzwe kumenya ko indege imeze neza ndetse n’umutekano wayo n’abagenzi.

Ati: “Uko abapolisi bashobora guca hasi bareba umutekano wo hasi twebwe tuwurebera mu kirere.”

ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, avuga ko iyo harebwa ibyagezweho, hitabwa ku byakozwe ko hatarebwa ngo ni nde wabikoze.

Agaragaza ko umugore winjiye muri polisi ataba abaye umugabo.

Ati: “Niba umugore aje mu gipolisi ntaba umugabo aguma ari umugore, akora akazi ka gipolisi ariko ari umugore.”

Kuba abagore bagaragara mu nzego zifata ibyemezo nabyo ngo ni ikintu cyo kwishimira.

ACP B Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi, asobanura ko ku mahugurwa y’abapolisi nta mwihariko ku gitsina gore cyangwa igitsina gabo.

Agira ati: “Ibisabwa mu kwinjira mu gipolisi ni bimwe ku bagabo no ku bagore. Amahugurwa bakora bayakorera hamwe, bigira hamwe, imyitozo bakayikorera hamwe, imyitozo imwe ku masaha amwe bakarinda barangiza bari hamwe.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko uburinganire atari imibare ahubwo ko uburinganire ari uburyo abapolisi buzuzanya mu mirimo yabo.

Polisi y’u Rwanda na yo igendera ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho umugore agira uruhare mu gucunga umutekano no mu iterambere ry’u Rwanda.

ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage
AIP P Nyinawumuntu, abarizwa mu ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda
SGT V Muhoracyeye ukora mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi muri Polisi y’u Rwanda
CSP Marie Rose Kampire akora mu ishami rya polisi yo mu kirere, Polisi Air wing
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE