CAR: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe kuvugurura inzu y’ababyeyi

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi, itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryoherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) ryamuritse inzu y’ababyeyi ya YAPELE ryavuguruye mu buryo buhezweho.
Iyo nzu y’ababyeyi iherereye mu Mujyi wa Bangui yitezweho kurushaho kunoza serivisi zihabwa ababyeyi batwite ndetse n’ababyaye, kugabanya umuvundo no kunoza serivisi zihabwa ababyeyi muri ako gace.
Leontine Y.W BONNA, Perezida w’Ihuriro ry’Abagore b’Intore za Santarafurika (REFELA/Reseau des Femmes Elues Locale de Centrafricaine), yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda zavuguruye inyubako ya YAPELE.
Yavuze ko iyo nzu y’ababyeyi ivuguruye izagira uruhare rukomeye mu buvuzi bw’abagore batwite ndetse n’ababyara, bigabanye umubyigano warangwaga ahatangirwa izo serivisi na zo zigiye kunozwa kurushaho.
Umuyobozi w’amatsinda y’ingabo zoherejwe muri MINUSCA i Bangui (JTFB) Brig Gen Jean QUEDRAOGO, yahagarariye Intumwa ya Loni akaba n’Umuyobozi Mukuru wa MINUSCA Valentine RUGWABIZA mu muhango wo kumurika iyo nyubako.
Yashimiye batayo y’ingabo z’u Rwanda (RWABATT12) ubunararibonye n’ubunyamwuga byafashije mu kurangiza uyu mushinga ku gihe kandi neza.
Nanone kandi, yashimiye iryo tsinda ry’ingabo z’u Rwanda kuba intangarugero mu kuzuza inshingano zo kubungabunga amahoro.
Lt Col Joseph GATABAZI, Umuyobozi wa RWABATT12, yashimye MINUSCA yabashyigikiye mu kunoza uyu mushinga wo kuvugurura inzu y’ababyeyi.
Yasabye abaturage gufata neza izo nyubako binyuze mu kuzitaho buri gihe baharanira ko zitazahwema gutanga serivisi no ku bisekuru biri imbere.
Uwo mushinga watwaye akayabo k’amadolari y’Amerika 50,000, ni ukuvuga miliyari zisaga 65 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inyubako yavuguruwe igizwe n’ibyumba umunani byakozwe mu buryo bwihariye mu kwakira ababyeyi, bikaba byarubatswe mu buryo birinda umuvundo w’ababyiyi bahurira hamwe mu gihe cyo kubyara bikabangamira serivisi bahabwa.


