Nyabihu: Abanyeshuri n’abarezi b’Ishuri rya Gihorwe bazengerejwe no kunywa amazi mabi

Ubuyobozi bw’ishuri rya Gihorwe riherereye mu Murenge wa Kabatwa, mu Karere ka Nyabihu, buvuga ko abanyeshuri n’abarezi baho banywa amazi mabi kubera ko nta buryo bafite bwo kuyategura yemwe ngo nta n’imigezi bagira.
Umuyobozi w’ishuri rya Gihorwe Demokarasi Jean Damascene avuga ko ikibazo cyo kuba Akarere ka Nyabihu nta mazi meza ubwako kagira kubera ko nta migezi irakwirakwizwa hose bafite ikibazo cy’amazi meza mu bigo byabo.
Yagize ati: “Nta mazi meza tugira , dukoresha amazi yo mu bigega tuba twafashe ku mashuri mu bihe by’imvura, ni yo dutekesha, twogesha ibikoresho ni nayo abana banywa, kuva kera yewe ubanza no ku rwego rw’Igihugu bizwi, hano ku ishuri abana banywa amazi yo mu bigega”.
Yongeraho ko ngo nta kundi babigenza ngo babe babona amazi meza yo kunywa, asaba inzego bireba ko ikibazo cy’amazi cyakwihutishwa.
Yagize ati: “Nta kundi twabigenza ngo tubonere abana amazi meza yo kunywa kimwe n’abarezi singiye kukubeshya ngo twafata amazi tukayateka rwose ntabwo byashoboka, ibikoresho byo kuyatekamo ni ikibazo, nta buryo dufite bwo kuyategurira abanyeshuri, yemwe no kuba twayatunganya wenda twifashije uburyo bwo kuyayungurura ntibyakunda.”
Ikibazo cy’amzi mabi akoreshwa ku ishuri rya Gihorwe uyu Muyobozi agihurizaho na bamwe mu babyeyi baharerera, kubera ko ngo kimaze iminsi bakaba ari ho bahera bavuga ko abana babo bahora bataka inzoka.
Muhawenimana Lucie ni umwe mu babyeyi barerera ku ishuri rya Gihorwe yagize ati: “Rwose amazi meza ni ikibazo ino nta migezi myiza ihaba n’iyo bubatse kure yacu nta mazi aherukamo, ariko noneho tubabazwa nuko ku ishuri umwana yirohamo iminyorogoto yo mu bigega byo ku ishuri bitajya bisukurwa, akagera mu rugo inda yabyimbye, twe tugerageza kubatekera amazi ariko urumva niba ku ishuri umwana yanyoye inzoka mu mazi ntabwo wavuga ngo byashoboka kuko dukuramo ku ishuri bashyiramo izindi nzoka”.
Umwe mu barezi bo ku ishuri rya Gihorwe we avuga ko kutagira amazi bikururira abanyeshuri inzoka ngo kuko ajya abibona ko abana baguwe nabi n’ibiryo byateguranywe amazi mabi hakiyongeraho no kuyanywa.
Yagize ati: “Ibi bigega byo kuri iri shuri kuva byafungurwa ntibijya bikorerwa isuku , tekereza ko bifite imyaka isaga 7, urumva harimo urubobi narwo rubika inyo, iminyorogoto n’izindi mikorobi nyinshi , simvuze ngo mubwire ubuyobozi ko navuze ibi ariko dufite ikibazo gusa twebwe kubera ko tuba dufite amafaranga tujya ku mabutike bakadukopa amazi tukazishyura duhembwe ariko abana bafite ikibazo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal we avuga ko ngo kuba abayobozi bamwe b’amashuri bakoresha cyangwa se baha abana amazi mabi biterwa no gukerensa inama bagirwa n’ubuyobozi.
Yagize ati: “Hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bakerensa amabwiriza twahanye yo kujya bategura amazi meza yakoreshwa mu kunywa cyangwa se gukora ibindi twumvikanye ko bajya bagura siro kandi ni ibintu bidahenze.
Gusa ikibazo cy’amavomo akiri make ubu hari umushinga wo kugeza amazi meza muri biriya bice bya Kabatwa na Jenda mu minsi iri imbere”.
Kabatwa ni Umurenge ukora kuri Parike y’Igihugu y’Ibirunga kugeza ubu nta mazi meza ahari ku buryo bakoresha amazi yo mu bigega ku babifite abandi bakajya mu migezi itemba, ikibazo abaturage bavuga ko ari intandaro yo guhora barwaye inzoka ari nabyo bituma muri kariya gace hari umubare munini w’abana bagwingira.