Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukorera hamwe bagateza imbere igihugu

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye urubyiruko kugira imikoranire n’ubufatanye buhamye kugira ngo bibateze imbere n’igihugu muri rusange.

Ni impanuro Umukuru w’Igihugu yahaye urubyiruko rusaga 7500 rw’Abakorerabushake (Youth Volonteers), bahuriye muri BK Arena  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, mu kwizihiza imyaka 10 ishize iryo huriro ry’urubyiruko rimaze ribayeho.

Perezida Kagame yasabye ko urubyiruko rwakubakira ku bufatanye mu bikorwa by’iterambere kugira ngo ibyo bakora bigirire akamaro abo babikorera.

Ati: “Nta muntu wakora wenyine, wakora byose, wakora ibyiza wenyine ngo bigirire akamaro abandi, adakoranye na bo.”

Yavuze ko kuba uru rubyiruko rwaremeye rukitanga byagiriye akamaro gakomeye Abanyarwanda, ashimangira ko bitari korohora mu gihe cya COVID- 19 iyo uru rubyiruko rutabigiramo uruhare.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko urubyiruko rugomba gukomeza ibyo bikorwa kandi nta bwoba.

Ati: “Nta bwoba gukora ikintu kizima, mukomereze aho.”

Perezida Kagame yavuze ko inzego zibishinzwe zikwiye gushyiraho uburyo bw’uko urubyiruko rwamenyana kandi mu gihe umwe muri bo yahuye n’ikibazo akagobokwa n’abandi bitagombye gutegereza izindi nzego.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe haba habonetse ibyunganira urwo rubyiruko babihabwa ariko babihabwa mu gihe bamenyekanye aho bakorera.

Umukuru w’Igihugu yibukije urubyiruko ko ubu ari igihe cyabo cyo kuzuza inshingano zabo bagashyigikira abakuru, binyuze mu mikoranire hagamijwe guteza imbere Igihugu ntawe barobanuye.

Ati: “Iyo utekereza igihugu uba utekereza abawe, kandi ndavuga ibitarobanura ni ukuvuga abari mu gihugu bose, baba Abanyarwanda baba Abanyamahanga ku buryo bavuga ngo igitandukanya u Rwanda n’ibindi ni ikingiki. Icyo ngicyo rero mugomba kugikorera, ni iki cyatandukanya u Rwanda mu buranga mu bwiza n’ibindi bihugu.”

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe urubyiruko rwatekereje neza ari byo birugeza ku majyambere, yabasabye kwihatira kumenya ibyo biga kandi bagahorana inzozi z’ibyo bifuza kugeraho kandi bakiga bakamenya.

Ati: “Mukiga mukamenya, mukagira ubushakake mukamenya Isi, kumenya si ukumenya indimi, imibare, kumenya bivuze ngo ibyo iyo ubushingiyeho ugera ku ki? Mwifuza iki?

No kuri Leta ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibyo Leta igomba kubagezaho […] igihe mutabiyifashije mutakoranye na yo ntabyo muzabona ibyo mwifuza.”

Yasabye urwo rubyiruko kwirinda indwara no kugira imyitwarire myiza, no gukomeza gutoza abaturage kurwanya imirire mibi cyane ko ibiyirwanya biri hafi y’aho batuye.

Yibukije urubyiruko ko bakwiye kwitwararika kuko ibyo bafite batitonze bashobora kubitakaza ndetse ko agaciro kabo kazagaragara ari uko bakoranye n’abandi,

Yagize ati: Iyi myaka yanyu rero murimo ni imyaka y’amahirwe menshi, iyo utabikozemo ibyo wagombaga gukora ushobora kubitaka mu myaka iri imbere yawe, ni ubu rero ntabwo ari ejo, kugira ngo mumenye agaciro kanyu”.

Mu gihugu hose hari urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volonteers) basaga miliyoni 1 n’ibuhumbi 900 bafatanya n’Inzego z’ibanze mu bikorwa by’iterambere no kuzamura imibere y’abaturage.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE