Ibikorwa by’ubukorerabushake tubivoma mu muco- MINALOC

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abasaga 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake bahuriye muri BK Arena, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, bizihiza imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe, bakaba baturutse hirya no hino mu Turere twose tw’Igihugu.

Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ryahujwe no kwizihiza imyaka 10 y’ibikorwa byarwo mu iterambere ry’Igihugu, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Dukomere ku murage wacu’.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yavuze ko urubyiruko rwagaragaje ko rufite ubushake n’umurage byo gusigasira ibyagezweho ndetse no guharanira ibikorwa by’iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Amateka atwereka ko ibikorwa by’ubukorerabushake tubivoma mu muco wacu, ni umurage dukura ku bakurambere baguye u Rwanda kugeza uyu munsi,kandi tugenda tuwuhererekanya kuva ku bato kugeza ku bakuze.”

Yakomeje asobanura ko mu myaka yashize, mbere ya 1994 umurage utakomeje gusigasirwa.

Ati: “Umurage w’ubukorerabushake ntiwakomeje gusigasirwa, mu myaka yashize mbere ya 1994 u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi bwimakaje politiki y’amacakubiri, y’irondakarere byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turashima ko mwayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda tugezeho uyu munsi.”

Mu 2013 ni bwo hongeye gutangizwa Urubyiruko rw’Abakorerabushake ngo rugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Kuva icyo gihe urubyiruko rwagize uruhare mu Kwishyurira ubwisungane mu kwivuza, Mituweli imiryango igera ku 4 312, kubakira abaturage inzu zigera ku 1 295, kuvugurura inzu 5 813 hanubatswe ubwiherero busaga 17 321.  kubaka no kuvugurura imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 2,582, rwateye ibiti bigera ku bihumbi 630, rwubaka uturima tw’igikoni turenga 495 000.

Yagarutse kuri bimwe mu bikorwa urwo rubyiruko rukora birimo ibikorwa remezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, gukumira inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’rubyiruko rw’aabakorerabushake mu Karere ka Kicukiro, Uwizeyimana Eric, yavuze ko urubyiruko rwicaye rukareba, biruha gufatira icyitegererezo ku rubyiruko rwagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na bo bafata gahunda yo kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Yagize ati: “Twaricaye tureba rugenzi rwacu rwafashe iya mbere ruhagarika Jenoside, natwe twagize umutima uvuga ngo ni iki natwe twakora, twiyemeza gusigasira iby’Inkotanyi zagezeho dusanga tugomba kugirana igihango n’urubyiruko rwari mu Inkotamyi zabohoye Igihugu.”

Yagarutse ku bikorwa urubyiruko rw’abakorerabushake rugiramo uruhare harimo gutanga amakuru ku gukumira icyaha, kugira uruhare mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe byugarije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage, kurwanya igwingira, gukora imirima y’ibikoni n’ibindi.

Ku rubyiruko kandi umukorerabushake ntabwo ari udafite akazi, ahubwo ni ukoresha umwanya we neza akagira n’uwo asagurira Igihugu agikorera ibikorwa by’iterambere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko urubyiruko rwiyemeje gukomeza kwimakaza isuku hose, gukomeza gushyigikira ibikorwa byabo hagamijwe gushyigikira iterambere ry’Igihugu.

Yavuze ko rwitezweho ibindi bikorwa byiza nko gukumira no gutanga amakuru, kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, gukumira ibiza, n’ibindi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE