MIGEPROF yasabye abakuru kwitwararika batoza urubyiruko kurwanya Jenoside

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Dr Uwamariya Valentine yasabye abakuru mu muryango nyarwanda, kwitwararika mu byo bakora n’ibyo bavuga kuko ari byo bizigisha urubyiruko ibyiza bagatandukana n’abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabigarutseho ubwo MIGEPROF, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n’ibindi bigo bikorera mu nyubako imwe ya Leta yitwa A&P Building, ikoreramo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Umwana (NCDA), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutwererane (Rwanda Cooperation Initiatives), Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye (REAF), Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko bifatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, ruruhukiyemo imibiri y’abasaga 5000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kwibuka buri mwaka atari umuhango kandi ko ari uguha agaciro Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro no gushimangira ko Jenoside yateguwe kandi yabaye mu Muryango Nyarwanda.
Yasabye ko abakuru mu bagize umuryango bakwitwararika mu byo bigisha urubyiruko kugira ngo birinde ko Jenoside yazongera kuba.
Yagize ati: “Mu byo dusangiye twese abo dukorana, yaba umwana, urubyiruko akora icyo abonye, twebwe ababyeyi nk’abayobozi nk’abakuru dukora, noneho bikaba akarusho ku by’abonye umuyobozi akora.”
Yavuze ko amateka y’u Rwanda yerekana ko mu 1959, 1963, 1973 kugeza mu 1994, kwica no gusahura no kurenganya Umututsi byari byaragizwe akazi, aho kuba icyaha cyamaganwa mu muryango ndetse kigahanwa.
Ati : “Ibi biduha indi shusho ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho urubyiruko rwakoraga ibyo rubonana abakuru, bityo rero mureke tunoze imikorere yacu tunakosora ibyo dukora cyangwa tuvuga tuvuga tutazi ko abato baba babyumva cyangwa batureba”.
Yasabye buri wese guhangana n’ingebitekerezo ya Jenoside kuko ubu muri iki gihe nyuma yaho Jenoside yakorewe Abatutsi iharitswe, hagezweho icyiciro cya nyuma cyayo cyo kuyihakana no kuyipfobya.
Ati: “Ababikora (abahakana Jenoside) ni ipfunwe baterwa n’amateka yacu, Abanyarwanda natwe dufite intwaro zo kubarwanya; ni ubumwe bwacu, ni Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ziracyahari ziracyaturinze nk’ingabo z’Igihugu”.
Muri icyo gikorwa kandi inararibonye mu mateka y’u Rwanda Senateri Mugesera Antoine, yatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda agaragaza ko ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri bwateguye bugashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwitwaje amoko, nyamara mu Rwanda, ayo yari asanzwemo abantu babanye nta kibazo bafitanye.
Mugesera yahamije ko urubyiruko ubu rukwiye kwigira ku bakuru amateka ya Jenoside bityo rukahakura amasomo akomeye yo kuyikumira ngo itazongera ukundi cyane ko benshi muri bo ari abayobozi b’ahazaza.
Umubyeyi Angelique Mukabukizi warokokeye Jenoside i Ntarama yatanze ubuhamya bw’ukuntu Abatutsi bishwe nabi aho bari bahunguye muri Santarari Gatulika ya Ntarama bahizeye amakiriro ariko ntibyabujije Interahamwe n’abasirikare bahoze muri Leta yateguye igashyira mu bikorwa Leta yakorewe abatutsi kubica nabi.
Muri icyo gikorwa cyo kwibuka abacyitabiriye banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rufite amateka yihariye dore ko rwubutswe ahahoze Santarari Gatulika ya Ntarama hiciwe Abatutsi bari bahahungiye, mu buryo ndegakamere.
Abayobozi n’abandi bitabiriye bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira inzirakarengane zisaga 5000 ziharuhukiye.
U Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibigo n’abandi bantu batandukanye bakomeje ibikorwa hirya no hino byo kwibuka, bikazarangira tariki ya 19 Kamena 2024.
