Hatangijwe umushinga w’itegeko ryemerera abanyamahanga gukora mu nzego za Leta

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, Depite Odette Uwamariya yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite impamvu y’umushinga w’itegeko ryemerera abanyamahanga bashobora guhabwa akazi ka Leta.
Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya yavuze ko ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemejwe, ari uko muri sitati rusange igenga abakozi ba Leta, n’abanyamahanga bahabwa amahirwe yo kwinjira mu bakozi ba Leta.
Yavuze ko Leta yakeneraga abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye nk’igihugu cyafunguye amarembo kandi kigendwa n’abanyamahanga.
Ati: “Ubundi abanyamahanga bemerewe gukora bagendeye ku mategeko ariko mu nzego za Leta hari harimo icyuho. Icyo twarebyeho ni sitati rusange igenga abakozi ba Leta no mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.”
Gukoresha abanyamahanga mu nzego za Leta
Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ntabwo rigena uburyo umunyamahanga ashobora gukora mu nzego za Leta, rivuga ko abanyarwanda ari bo bonyine bemerewe gukora gusa mu nzego za Leta.
Depite Uwamariya agaragaza ko ibyo biteganywa mu ngingo ya 9 mu itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta mu gace karyo ka Mbere ahateganywa ko umuntu ushaka kwinjira mu bakozi ba Leta, agomba kuba ari umunyarwanda.
Ati: “Byagiye bigaragara ko Leta mu bihe bitandukanye yagiye ikenera gukoresha abanyamahanga bafite ubumenyi budasanzwe cyane cyane mu bikorera aho abanyarwanda badafite ubumenyi bukenewe cyangwa byabaye ngombwa ko abo banyamahanga bakoreshwa.
Akaba ari muri urwo rwego uyu mushinga w’itegeko wongeyemo igika cy’irengayobora ko urwego rwa Leta rushobora gukoresha umunyamahanga hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano.”
Ikiruhuko gihabwa uwabyaye
Ashingiye ku itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2010 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta yatangajwe mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo ku wa 08/10/2020.
Ndetse na nyuma y’impinduka zakozwe mu itegeko No 027/2023 ryo ku wa 18/05/2023 rihindura itegeko No 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena umurimo mu Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’ikiruhuko cyo kubyara ku mukozi w’umugore wabyaye no ku mukozi w’umugabo wabyaye.
Ndetse no ku itegeko riherutse gutorwa rihindura itegeko No 003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho, rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.
Agira ati: “Hari imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko rya sitati rusange igenga abakozi ba Leta zatumye nifuza gutangiza uyu mushinga w’itegeko no kurivugurura ryagejejwe mu Nteko Ishinga mategeko mu isobanura mpamvu ryayo.”
Indi mpamvu yo gutangiza umushinga w’iri tegeko, ni impinduka zabaye ku kiruhuko cyo kubyara ku mugore, ku mugabo n’ibindi biruhuko.
Muri uyu mushinga w’itegeko, ikiruhuko cyo kubyara ku mugore cyarongerewe kiva ku byumweru 12 kiba ibyumweru 14 naho ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo ufite umugore wabyaye, kiba iminsi 7 y’ikiruhuko ikurikiranye.
Ati: “Ibi byakozwe hagamijwe guhuza n’ibiteganya n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga yerekeye umurimo yo mu mwaka wa 2000 nimero yayo ya 183 kugira ngo umugore ahabwe igihe gihagije cyo gukomeza konsa umwana ndetse no gukomera.
Bityo muri uyu mushinga w’itegeko, ingingo ya 21 y’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta iteganya ikiruhuko cyo kubyara ku mugore no ku mugabo, rihinduwe mu rwego rwo guhuza n’izi mpinduka zakozwe mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.”
Ibi bizafasha kandi kugira ngo abakozi b’abagore bakora mu nzego za Leta babyaye nabo babone uburenganzira ku kiruhuko kingana n’ibyumweru 14 ku mugore wabyaye mu gihe muri sitati rusange hateganywaga ibyumweru 12.
Ni mu gihe kandi umugabo ufite umugore wabyaye yahabwaga ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi 4, muri uyu mushinga bikaba biteganyijwe ko azahabwa iminsi 7 ikurikiranye.
Ku bijyanye n’ibindi biruhuko mu rwego rwo kugira ngo byorohe igihe hakenewe impinduka ku bijyanye n’iminsi y’ikiruhuko cyo kubyara iminsi y’ikiruhuko cy’ingoboka.
Iminsi y’ikiruhuko itangwa igihe umubyeyi yabyaye umwana utarageza igihe cyo kuvuka, umwana upfuye cyangwa inda ivuyemo n’igihe habaye ingorane mu gihe cyo kubyara, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko iminsi y’ibi biruhuko izajya igenwa n’iteka rya Minisitiri.
Kubera iyo mpamvu ingingo ya 22, 23, 24 n’iya 25 zavanyweho ibizikubiyemo bizashyirwa mu iteka rya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano.
Abateganywa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryamaze gushyirwaho ndetse bikaba binateganyijwemo neza hakaba hazongerwamo ibijyanye n’abakozi bakora mu nzego za Leta kugira ngo na bo bahabwe ibi biruhuko.
Foto: Internet