U Rwanda rwohereje muri Korea y’Epfo toni 384 za miliyari 2,5 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu 2022/23, u Rwanda rwohereje i Seoul muri Koreya y’Epfo kontineri 20 za Kawa, zipima toni 384 z’ikawa ifite agaciro ka miliyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

NAEB ihamya ko muri Korea y’Epfo ari ahantu abahinzi ba Kawa bafite isoko ryizewe kandi ritekanye, hanabereye imurikagurisha i Seoul kuva 21-24 Werurwe 2024.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufatanyije na NAEB, Urugaga rw’Abikorera (PSF) na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda, bafashije bamwe mu bacuruzi ba Kawa bo mu Rwanda bayohereza mu mahanga.

Kwitabira iryo murikagurisha,  ryitabiriwe n’abantu 60,000 bo ku Isi yose.

Abanyarwanda basaga 400 bari bahagarariye Kompanyi zohereza ibicuruzwa mu mahanga, zirimo Gorilla’s Coffee, Mountain Coffee Ltd, Dukunde Kawa Musasa Cooperative, Kivu Belt Coffee, 3N Farms Ltd na SOZO Honey, n’abandi bahinzi bakawa na bo bitabiriye iryo murikagurisha.

NAEB ishimangira ko kwitabira iryo murikagurisha, byahaye amahirwe Abanyarwanda yo kohereza toni 76.8 za Kawa mu 2024, zifite agaciro ka Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ishami ry’ibicuruzwa gakondo muri NAEB Alexis Nkurunziza ati: “Kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga biganisha ku kubona amasoko arambye no kumurika u Rwanda mu buryo bwagutse”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Korera, Nkubito Manzi Bakuramutsa yavuze ko ikawa y’u Rwanda ikunzwe n’abatari bake muri Korea y’Epfo.

U Rwanda rwitabiriye iryo murikagurisha nk’igihugu cyatumiwe.

Yagize ati: “Muri Korea y’Epfo hari isoko rikomeye ry’ikawa y’u Rwanda. Ikawa muri Koreya y’Epfo irazamuka kandi ibiciro bitangwa n’iri soko ni byiza. Byongeye kandi, muri iki gihugu hari isoko ry’ubuki.

Ibigo byinshi byagaragaje ko byifuza kugura ubuki buturuka mu Rwanda kugira ngo bibukoreshe mu nganda zikora ibiribwa byohereza mu Buyapani, u Bushinwa n’u Burusiya.”

Perezida wa Koperative Dukunde Kawa Musasa yohereza ikawa mu mahanga, Ernest Nshimiyimana, yavuze ko abakiliya bashya banamenyesheje abahinzi bo mu Rwanda ndetse n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, ibyo bakeneye mu bijyanye n’ubwinshi n’ubwiza.

Yagize ati: “Abakiliya twahuye batugaragarije ibyo bifuza mu gihe cya vuba turabohereza bimwe muri byo”. NAEB itangaza ko muri rusange, mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni zirenga 20 000 z’ikawa zinjije miliyoni 115,9 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 149,5 z’u Rwanda), bivuze ko ari 53,39 % by’inyongera y’ibyinjiye bikomoka kuri kawa ugereranije na miliyoni 75,5 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 75,5 z’amafaranga y’u Rwanda) zinjije, akomoka kuri toni 15 000 zagurishijwe ku masoko mpuzamahanga, mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2021/22.

Amateka agaragaza u Rwanda rwatangiye guhinga Kawa mu 1900

Abayobozi ba NAEB kandi bavuga ko gusazura no gusimbuza ibiti by’ikawa bishaje ingemwe nshya, byitezweho kongera umusaruro wa kawa kuri buri giti kandi bikazamura n’umusaruro wa kawa ukava ku rwego uriho ubu.

NAEB ihamya ko gusimbuza ibiti bishaje bya kawa ibishya bizongera umusaruro uva ku giti kigatanga ibilo biri hagati ya 7-10 kuri buri giti, mu gihe kuri ubu igiti kimwe cyeraho kawa ipima ibilo 2 gusa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), gishishikariza abahinzi ba kawa gusimbuza ibiti bishaje ingemwe nshya, kuko kuba bishaje ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira umusaruro mwiza wa kawa mu gihugu.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE