U Rwanda rwikomye Amerika irushinja kurasa mu nkambi z’impunzi muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yikomye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zihanukiriye zigashinja u Rwanda gutera ibisasu mu nkambi zicumbikiye impunzi mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Gicurasi, ni bwo nibura abantu 12 barimo abana barindwi bishwe n’igisasu cyaguye mu nkambi ya Mugunga iherereye mu bilometero bikeya uvuye mu Mujyi wa Goma.
U Rwanda rwavuze ko ibyo birego by’uko ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’inyeshyamba za M23 mu gutera ibisasu mu mpunzi bidafite ishingiro, kandi ngo ni amagambo yatangajwe hatabanje gukorwa iperereza, habe n’ubugenzuzi.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yagize ati: “Ibyo Ishami rya Leta y’Amerika ryagerageje mu itangazo ryo ku wa 4 Gicurasi, guhita bashinja u Rwanda kwabura abantu ubuzima mu nkambi kandi nta n’iperereza ribaye, nta shingiro bifite.”
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Guverinoma yakomeje avuga ko u Rwanda rutakwemera kwikorera umutwaro wo gushinjwa iby’ibisasu bigwa mu nkambi za Congo, umutekano muke cyangwa imiyoborere idahwitse ya Guverinoma y’icyo gihugu.
Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko ibyo byanaye mu gihe Ingabo za FARDC zimaze iminsi zivugwaho gushyira ibitwaro bikomeye mu nkambi, impungege zikaba zaragaragajwe n’imiryango itandukanye ikorera i Goma harimo n’Abaganga Batagira Umupaka (MSF).
Ibyo ni byo byakurikiwe n’iraswa ry’ibisasu biremereye byabonwe n’abantu benshi harimo n’abaturage bahungiye muri izo nkambi, cyane cyane abo byagizeho ingaruka.
Hari n’abandi baturage barashweho bigaragambiriza kwamagana iryo terabwoba bashyizweho n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zoherejwe muri RDC.
Guverinoma y’u Rwanda yasabye iperereza ryimbitse, ryizewe kandi rijyana no kwigerera ku kibuga hagakorwa ubugenzzi mbere yo kuvuga neza ukuri kw’ibyabaye.
[…] Kuba Guverinoma ya USA yagereka ikiyoma cya semuhanuka ku Rwanda kubera amakosa n’intege nke za RDC bimaze kuba akamenyero, kandi ni byo biba byitezwe.”
Ibyo ngo bishimangira ndetse bikanasiga icyuhagiro ibinyoma bikwirakwizwa na Guverinoma ya RDC, n’ibikorwa bya kinyamaswa bya FARDC ifatanyije n’abajenosideri ba FDLR, Wazalendo, abacancuro b’i Burayi, ingabo za SADC n’Ingabo z’u Burundi.
U Rwanda rwavuze ko uruhande rwafashwe na Guverinoma ya USA rukomeje kuzamura ugushidikanya ku kwizerwa kwayo nk’umufasha w’Akarere, kandi bitesha agaciro ubushobozi bwayo bwo gutanga umusanzu wubaka ugeza ku gisubzo cy’amahoro.
Mu gihe Umuryango Mpuzamahanga uvuga ko ushyigikiye gahunda z’Akarere zigamije kugera ku bisubizo bya politiki n’amahoro arambye, uranengwa kurebera ku kibazo cy’ingabo zikomeje kwirundira mu Burasirazuba bwa RDC zigamije gushoza intambara no guteza umutekano muke ku mamiliyoni y’abaturage bo mu Karere.
Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, na bo baranengwa guhoza mu kanwa umugambi wo gutera u Rwanda bagakuraho ubuyobozi ku ngufu.
Ni muri urwo rwego u Rwanda rwiyemeje gukomeza gufata ingamba ziharanira ubwirinzi buhagije, kandi rwiteguye no gufata ingamba zose zubahirije amategeko bibaye ngombwa, mu kurinda ubusugire bw’Igihugu.