Amb. Karabaranga yasuye APR BBC mbere y’uko itangira gukina BAL 2024

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yasuye Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League rizatangira ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi 2024 i Dakar muri Senegal.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Gicurasi 2024 nibwo uyu muyobozi yasuye iyi kipe ayizeza ko Abanyarwanda n’inshuti zarwo batuye i Dakar biteguye kuzabashyigikira muri iri rushanwa.
APR BBC yerekeje i Dakar muri Sénégal aho yitabiriye imikino y’amajonjora ya Basketball Africa League (BAL) yo mu itsinda rya “Sahara Conference “ku nshuro yayo ya mbere.
Uyu mwaka muri iri tsinda, APR BBC iri kumwe na Rivers Hoopers (Nigeria) iryitabiriye ku nshuro ya mbere. AS Douanes (Sénégal) na US Monastir (Tunisie) ifite igikombe muri 2022.
Umukino wa mbere APR BBC izawukina na US Monastir yo muri Tunisia, ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024 saa kumi n’igice i Kigali
Bitandukanye n’imyaka ishize, kuri iyi nshuro hazakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Mu mukino wa mbere APR BBC izahura na US Monastir tariki 4 Gicurasi, bukeye bwaho ikurikizeho Rivers Hoopers, ku ya 7 Gicurasi izakine na AS Douanes.
Imikino yo kwishyura n’ubundi izakurikirana nk’ibanza, aho uwa nyuma uteganyijwe tariki 12 Gicurasi 2024.
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda izabona itike y’imikino ya nyuma, mu gihe andi abiri azava mu mikino ya kamarampaka yose izabera i Kigali, tariki 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024 ubwo hazaba hamenyekana ikipe izasimbura Al Ahly yegukanye igikombe giheruka cyangwa se ikacyisubiza.
Abakinnyi 12 APR BBC izakoresha muri BAL
Adonis Filer, Dario Hunt, Ntore Habimana,William Royens, Noel Abadiah, Abdullah Ahmed na Chris Ruta, Axel Mpoyo, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Dan Kimasa, Christophe Ruta, Larson Shema Niyibizi na Bush Wamukota.
