Ikigo cy’icapiro RPC Ltd kimaze imyaka 3 cyunguka arenze 25%

Ikigo cy’icapiro ry’Igihugu gikora n’ubucuruzi (Rwanda Printery Company Ltd), kivuga ko kuva mu mwaka wa 2021 cyunguka 25% ugeranyije n’igishoro buri mwaka.
Ibi ni ibyagarutsweho ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo kuri uyu waGatanu tariki 03 Gicurasi 2024, usanzwe wizihizwa ku 01 Gicurasi.
RPC Ltd yemeza ko umusaruro mwiza wagezweho bigizwemo uruhare n’abakozi bitangiye akazi ari naho bahereye bashimira abitwaye neza kurusha abandi.
Umuyobozi wa RPC Ltd, Dr Habineza Emmanuel, avuga ko bagize urwunguko binyuze mu kunoza serivise batanga.

Ati: “RPC yageze ku rwunguko rushimishije kuko rwageze kuri 25% ugereranyije n’igishoro buri mwaka ikindi serivise dutanga zabaye nziza ziravugururwa.”
Dr Emmanuel yongeyeho ko byagizwemo uruhare n’abakozi batanze serivise inoze ndetse n’icyerekezo cy’ikigo.
Ati: “Ibintu byose bikorwa bigendera ku bakozi n’icyerekezo. Twe twakoze ku buryo dutanga serivise nziza kurushaho kandi tukanunguka tudahenze abakiliya bikanajyana n’imyumvire y’abakozi n’umusaruro batanga.”
Yongeyeho ko bongereye serivise batanga aho zavuye kuri imwe zigera kuri enye ndetse ziranavugururwa.
Dr Emmanuel ashimangira ko n’ubuzima bw’abakozi bwitaweho binyuze mu kubaha ibyo bakeneye byose birimo n’ubwishingizi mu kwivuza bwishyura ‘ijana ku ijana.
Yasabye abakozi kutajenjeka mu kazi ntibasubire inyuma ahubwo bagatera intambwe igana imbere kuko batikorera ahubwo bakorera igihugu.
Abakozi babiri bahembwe bitwaye neza kurusha abandi bavuga ko ibanga bakoresheje ari ukudakorera ku jisho, ndetse banashishikariza bagenzi babo gukora cyane biruse ibyo bakoze mu myaka yatambutse.

Uwamaliya Olive ati: “Sinkora kuko umuntu andeba, umutimanama wanjye ni wo umbwira kudakorera ijisho. Nakoze akazi kanjye ntiganda kandi ndashishikariza bagenzi banjye gukunda umurimo.”
Ntezirizaza Jean nawe yagize ati: “Gukora cyane ni byo bituma haboneka insinzi kandi ugakorana na bagenzi bawe, haboneka ikibazo mukagishakira umuti.”
Icapiro RPC Ltd ryarashinzwe mu 2015, ribyawe n’amacapiro yahoze ari muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).












