Abagenda na RwandAir bikubye hafi 2 mu myaka 7

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi (NST1) hagaragajwe ko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere buzatezwa imbere, hakongerwa umubare w’ibihugu indege ya RwandAir igeramo by’umwihariko ku migabane ya Afurika, u Burayi, Aziya na Amerika.

Jules Ndanga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigamije kurengera inyungu za Leta mu bigo bishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere ndetse n’ibibuga by’indege (ATL), yavuze ko RwandAir yatangiriye ingendo mu bihugu by’Afurika mu Mijyi itarenze 17.

Imijyi ibiri itari iyo muri Afurika ni yo RwandAir yajyagamo nka Dubai n’Umujyi wa Landon mu Bwongereza.

RwandAir yakomeje kwagurira ingendo zayo mu Mijyi y’ibihugu by’i Burayi nka Brussels mu Bubiligi na Paris mu Bufaransa ndetse no muri Asia.

Mu kiganiro Ndanga yagiranye na RBA, yahamije ko kwagura imikorere ya RwandAir no gutanga serivisi nziza byatumye umubare w’abagenzi n’ibicuruzwa RwandAir itwara, byiyongera.

Mu 2017 kugeza 2024 Rwanda Air yongereye umubare w’indege n’abagenzi itwara.

Ndanga yagize ati: “Icyo gihe RwandAir yari ifite indege 12 uyu munsi tumaze kugeza ku ndege 14. Muri izo ndege 12 harimo imwe twavanyemo kuko yari imaze gusaza. Bivuze ko twaguzemo indege 3.

Hari indege imwe yagenewe gutwara imizigo gusa, yaje ije kunganira abikorera kugira ngo bashobore kugera ku isoko mpuzamahanga.”

Akomeza agira ati: “NST1 igitangira RwandAir yatwaraga abagenzi buri mwaka bagera ku bihumbi 765, ubungubu RwandAir yari imaze kugera ku bantu miliyoni 1.1 ndetse iyo Covid19 itaza tuba twararengeje uwo mubare.”

NST1 igitangira RwandAir yatwaraga toni ibihumbi 3.5 buri mwaka, ubu igeze kuri toni ibihumbi 21.8 buri mwaka.

Ni mu gihe kandi mbere ya Covid19 RwandAir yari imaze kugera mu Mijyi 29.

Ubuyobozi bwa ATL buvuga ko ubu RwandAir igeze ku Mijyi 25 ariko muri iyo Mijyi 25 si ukuvuga ko ngo isubira muri ya Mijyi 29 aho yari igeze mbere ya Covid19.

Ati: “Hari ivamo ngira ngo mwarabyumvise nk’ibingi bya Congo, hari n’indi ahubwo yiyongeramo nka Paris ntabwo twari tuyifite mbere ariko ubu twayongeyemo.”

Umunyemari Mbundu Faustin umwe mu bakenera serivisi z’ubwikorezi avuga ko umuvuduko w’ibyoherezwa hanze birimo imboga, imbuto n’indabo watangiye kwiyongera mu myaka ya 2014.

Bigaragara ko ngo cyari ikintu gishya ariko kitarafata umurongo neza.

Niho ahera avuga ko ibicuruzwa byoherezwa hanze hakoreshejwe ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutse cyane.

Ati: “Ikibitera kuzamuka cyane ntabwo ari ubushake cyangwa ishoramari ry’ababigiyemo gusa cyangwa abaguzi dufite, igishimishije nuko aho RwandAir iziyemo ibiciro byagiye hasi ugereranyije n’izindi sosiyete z’ubwikorezi.”

Ahamya ko ibiciro bya RwandAir mu kohereza ibicuruzwa hanze biri hasi cyane kuko mbere izindi sosiyete zarabahendaga. Ibi ngo byagize uruhare runini mu kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.  

Isosiyete ya RwandAir yungutse izindi ndege n’abagenzi bariyongera
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE