Shangi baterwa intimba nuko mu babamariye ababo harimo abapadiri n’abahereza

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko baterwa intimba nuko mu bagize uruhare mu kuharimburira imbaga y’Abatutsi barenga 17 000 bahaguye, harimo abapadiri n’abari abahereza mu Kiliziya, babagaburiraga ukarisitiya.
Byagarutsweho mu kwibuka Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Shangi, abenshi muri bo bakajugunywa mu cyobo cyari cyariswe croix-rouge, aho hari n’abajugunwemo ari bazima, nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe na Tuyishime Valens waharokokeye.
Tuyishime Valens kimwe n’abandi baharokokeye baganiriye n’Imvaho Nshya, barimo uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Shangi, Ndinzumukiza Eric n’uhagarariye AVEGA Kampogo Constance, bavuze ko Jenoside igitangira, Abatutsi b’ibyari Amakomini ya Gafunzo, Gisuma, Karengera, Kagano na Kamembe igice cy’iyari Segiteri ya Nkanka bahahungiye ku bwinshi kuko hari ahantu bafataga nk’ahatagatifu hatamenekera amaraso.
Ikindi ni uko hafatwaga nk’igicumbi cy’ubukirisitu, kuko ari ho misa ya mbere yasomewe, ku wa 20 Mutarama,1900 mbere y’uko abamisiyoneri bari bazanye ivugabutumwa mu Rwanda, bakomereza I Nyanza kubonana n’umwami Musinga,wabahaye I Save,bakahubaka Misiyoni ya mbere mu Rwanda.
Tuyishime Valens ati: “Ayo mateka yose rero yarahubahishaga cyane ku buryo buri wese yumvaga kuhahungira ari ugukira, ko nta nterahamwe yatinyuka kuhakandagira ngo ije kuhicira umuntu.”
Avuga ko bahageze muri icyo cyizere, ibyo batekerezaga bibahindukira mu maso babireba, mu bapadiri bahasanze ntihagira n’umwe ubagaragariza impuhwe n’urukundo bahoraga bigisha, babanza no kwanga ko babinjirira mu bikari byabo, buzura mu mbuga no mu Kiliziya.
Gusa ibyo bikari bamwe baje kubyinjiramo ubwo igitero cy’interahamwe Munyakazi Yusufu na Pima byari bibatugirije,bicirwa gushira ku wa 29 Mata,1994.
Umupadiri abaharokokeye bashyira mu majwi cyane, bavuga ko yababereye inyamaswa-muntu, ni Padiri Mategeko Amatus (Aime) wabanje kuba padiri mukuru wa Paruwasi ya Hanika havugwa imbaga y’Abatutsi hafi 15 000 bahatikiriye.
Uwo mupadiri yataye intama zirahicirwa, ajyanwa kuri Diyoseze bivugwa ko na we ahungishijwe nk’abandi bose, yaje kujya i Shangi agafatanya n’interahamwe n’ubuyobozi bwa perefegitura ya Cyangugu na komini Gafunzo bwariho kubasonga.
Padiri Mategeko akaba afungiye mu igororero rya Mpanga, aho yakatiwe burundu ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Undi bagaya cyane ni uwitwaga Nsanzurwimo Silas wari umuyobozi w’ishuri akanaba umuhereza muri Kiliziya ya Shangi, akaba ari we wayoboye ibitero byazaga kuhicira Abatutsi.
Bakanagaya umuhereza witwaga Filipo bahimbaga Gikongoro, uyu akaba yari ari kumwe n’abaje ku wa 20 Mata, ubwo interahamwe zari ziyobowe n’iyitwa Pima zazaga kwica abari mu Kiliziya, abarimo begereye urugi barukinze, barwitsindagiraho cyane ngo hatagira urukingura kuko n’amagerenade baruteraga yari yarunaniwe.
Uwo Filipo, wabagaburiraga ukarisitiya kimwe n’uriya Nsanzurwimo, yagiye iwe azana ishoka ayiha interahamwe ziyashisha urwo rugi ruracika, zinjiramo zibicira ku batsemba. Nsanzurwimo Silas yakatiwe burundu n’inkiko,mu minsi yashize yaguye muri gereza, Filipo we yarangije igihano cy’imyaka 15 yakatiwe, ari aho i Shangi.
Bamaze gukingura urugi n’iyo shoka bahawe na Filipo, barishe, nimugoroba bananiwe barataha, ariko kuko abicwaga birwanagaho, Pima yiyambaje Interahamwe kabombo yo mu Bugarama, Munyakazi Yusufu, yazanye Igitero ku wa 29 Mata,kivuye kwica mu cyari Kibuye, kirabatsemba,abasigaye ari inkomere,bukeye ku wa 30 Mata,interahamwe z’aho hafi ziza kumaraho.
Tuyishime Valens ati’’ Ni bwo zaje zikikorera imibiri ziyijyana ku cyobo cyiswe croix-rouge, cyari kigenewe imyanda y’ubwiherero bw’ishuri ribanza rya Shangi, zigafata inkomere zikazikoreza imibiri, zagera kuri icyo cyobo zikajugunyamo n’abakiri bazima, harokoka mbarwa.”
Yarakomeje ati: “Birababaje cyane kubona abo bizerwaga, baha abantu ukarisitiya mu kiliziya, n’uwo mupadiri badukorera ibintu nk’ibyo, uwo mupadiri agafasha abari abayobozi ba Perefegitura na Komini icyo gihe gushyira abagabo barenga 40 mu modoka ibajyana kuri sitade kwicirwayo, ari bo baturwanagaho, tugasigara twicwa.’”
Mu izina rya Ibuka ku rwego rw’igihugu,Nyirabahire Spéciose, ushinzwe Komisiyo yo kwibuka no kubungabunga amateka ya Jenoside, yarokokeye kuri Paruwasi ya Shangi, yabahumurije ababwira ko nubwo bahuye n’ibisharira bityo, bagomba kwishimira ko bariho, bafite igihugu banagira umwanya wo kwibuka abo bari kumwe bakicwa batyo.
Yashimiye ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda igashyiraho ingamba zikomeye ngo abayirokotse babeho, anavuga ko Ibuka ishimira buri wese wabashije kugira uwo arokora.
Ku bibazo bigaragara, yagize ati: “Hari ibibazo bimwe na bimwe bikigaragara, nk’iby’amacumbi,n’ibindi,ariko kuko dufite icyizere cyo kubaho, tunafitiye icyizere Leta yacu,ko bizagenda bikemuka.
Yijeje urubyiruko rwarokotse, rwarangije amashuri rudafite akazi,ko mu rwego rwo kururinda ihungabana, muri gahunda yo guhanga imirimo rugiye kwitabwaho by’umwihariko, rugafashwa kuyihanga.
Yanasabye akarere gufasha mu isanywa ry’inzu 323, n’ibindi bigikenewe kashobora.
Senateri Umuhire Adrie yavuze ko kwibuka aya mateka yose no kugaya abayagizemo uruhare rubi ari ngombwa, na we ashimira abitanze ngo hagire abarokoka,ko iyo haba benshi babikora hari kurokoka benshi .
Ati: “Umwihariko wakajije Jenoside mu yari Cyangugu, ni uko interahamwe zahahungiye mu yari zone Turquoise, ibigiramo uruhera, zifatanya n’izindi ngo Abatutsi bicwe,za Nyarushishi n’ahandi, na bamwe mu bari bahungiye muri RDC yitwaga Zayire icyo gihe bakomeza kwicwa n’interahamwe zari zahahungiye.”
Yashimiye abarokotse uburyo bakomeje guhangana n’ingaruka za Jenoside, anasaba ubuyobozi gukomeza gukemura ibibazo bikigaragara,bibangamira imibereho myiza yabo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Shangi rushyinguyemo imibiri 17 999, harimo 14 780 yakuwe mu cyobo cya croix-rouge.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yijeje abaharokokeye, n’abarokotse bandi batuye muri aka karere, bafite ibibazo bitandukanye gukomeza kubishakira ibisubizo binoze.





