Miliyoni 11 z’Abanyarwanda bahawe ibinini by’inzoka, bigabanya igwingira

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiratangaza ko mu myaka ibiri ishize cyahaye Abanyarwanda miliyoni 11 ibinini bibavura inzoka, bikaba byaragabanyije igwingira ry’abana.
Ni gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2021 kugeza ubu, ibinini byahawe abana n’abakuru mu Turere dutandukanye tw’Igihugu by’umwihariko aho byagaragaye ko hari abarwayi benshi bafite inzoka zo mu nda.
Dr. Mbonigaba Jean Bosco, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho (NTDs) muri RBC, atangaza ko guha ibinini by’inzoka umubare munini w’Abanyarwanda ari ubwa mbere bibaye kandi ngo ni gahunda ikomeje.
Yagize ati: “Mu bice bitandukanye by’Igihugu hatanzwe ibinini by’inzoka ku buryo byageze ku bantu benshi bishoboka bagera kuri miliyoni 11 zirengaho, akaba ari ubwa mbere tubonye abantu benshi nk’abongabo.”
RBC ivuga ko ubusanzwe abana ari bo bafataga ibinini by’inzoka ku bwinshi ariko ubu n’abantu bakuru bitabiriye iyi gahunda kandi baravurwa.
Dr. Mbonigaba avuga ko nyuma y’aho abaturage bafashe ibinini by’inzoka byatanze umusaruro mu kugabanya uburwayi bw’inzoka mu nda.
Ati: “Zigira (inzoka zo mu nda) uruhare mu igwingira ry’abana birumvikana ko [gutanga ibinini] byagize uruhare mu kugabanya ikibazo cy’igwingira, cyangwa se by’imirire mibi kuko bigaragara ko ibyo bariye iyo bisanzemo inzoka mu nda zirabyifatira ugasanga baragwingiye mu mikurire yabo.”
RBC igaragaza ko ifite guhunda yo kujya itanga ibinini by’inzoka zo mu nda ku baturage buri mezi atandatu, ndetse aho bigaragara ko ari mu bice abaturage bibasirwa n’inzoka cyane bakajya babihabwa buri mezi ane.
Dr. Mbonigaba ati: “Kubitanga inshuro eshatu mu mwaka, turashaka ko iyo gahunda itangira mu Turere dufite abaturage bibasirwa n’inzoka zo mu nda cyane.”
Ahamya ko kuba RBC itanga ibinini by’inzoka cyangwa gutanga ubuvuzi bidahagije, ahubwo abaturage basabwa gukaza ingamba mu gushishikariza abaturage kwimakaza isuku n’isukura, hagamijwe guhangana n’umwanda utera inzoka zo mu nda.
Uturere twibasirwa n’inzoka zo mu nda cyane turenga 10, RBC ivuga ko igiye kujya iha abaturage ibinini by’inzoka buri mezi ane.
Mu 2021 ubwo hatangizwaha gahunda yo gutanga ibinini by’inzoka, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abana barenga 40% bari barwaye inzoka kubera kunywa amazi mabi n’ibindi barira mu nzira cyane cyane igihe bava cyangwa bajya ku ishuri.
