Perezida Kagame yihanganishije Kenya yibasiwe n’imyuzure

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yihanganishije Perezida wa Kenya William Samoei Ruto n’Abanyakenya bose muri ibi bihe bitoroshye bibasiwe n’imyuzure i Nairobi no mu bindi bice by’Igihugu.

Bivugwa ko iyo myuzure n’imvura nyinshi ikaba imaze guhitana abagera ku 180 kuva muri Werurwe kugeza uyu munsi.

Mu butumwa Perezida Kagame yoherereje Abanyakenya akoresheje imbuga nkoranyambaga, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na bo muri ibi bihe bitoroshye. 

Yagize ati: “Ndakwihanganishije mbikuye ku mutima muvandimwe wanjye William Ruto hamwe n’abaturage ba Kenya, ku bw’imiryango yakuwe mu byayo ndetse n’ababuze ubuzima muri iyi myuzure idasanzwe i Nairobi no mu bindi bice by’Igihugu.”

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rwifatanyije na mwe n’igihugu cyose muri ibi bihe bikomeye.”

Imibare igaragaza ko iyo mvura nyinshi yanakuye mubyabo abaturage bakabakaba 200,000. 

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya Isaac Mwaura, yavuze ko mu bamaze kuboneka babuze ubuzima harimo abana 15, ndetse abantu 90 ngo baracyarimo gushakishwa. 

Imvura idasanzwe ikomeje kwibasira Akarere k’iburasirazuba bw’Afurika kuko uretse muri Kenya no mu bindi bihugu nka Tamzania, u Rwanda n’u Burundi na ho hakomeje kugaragaza ibiza biterwa na yo. 

Iyi mvura idasanzwe bivugwa ko yongerewe ubukana n’imihindagurikire y’ubushyuje bwo mu nyanja. 

Uretse abantu bakomeje kubura ubuzima, ibikorwa remezo, nk’imihanda, ibiraro n’inyubako bikomeje kwangirika mu bice bitandukanye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE