Yiteje imbere ahereye ku nkoko 10 ageze ku nka ya 400 000 Frw

Uwamwiza Beata w’imyaka 51 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Giseke, mu Kagari ka Sazange, mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye avuga ko yahoze mu buzima bugoyenta cyo agira, ariko aza kwiteza imbere ahereye ku nkoko 10 none ubu yoroye inka ifite agaciro k’ibihumbi 400.
Akomeza atangaza ko izo nkoko 10 yazihawe n’umushinga PRISM mu Ukuboza 2022.
Yagize ati: Mbere nari mbayeho nabi nta kintu ngira, inzu nyibamo, nkayitekamo, ariko nyuma ku itariki 19 Ukuboza 2022 Umushinga PRISM wampaye inkoko 10 n’ibiryo byazo ibilo 25, nguza mu itsinda rya PRISM amafaranga y’u Rwanda 20 000, nguramo ingurube ndayorora nkomezanya na za nkoko 10.”
Yakomeje asobanura ko mu mezi 6 yituye za nkoko, akomeza kujya agurisha amagi y’izo yasigaranye, akomereza ku ngurube ndetse anagura inka.
Ati: “Mu mezi 6, narituye mu nkoko 10 ngurishamo amasake nshaka andi nongeraho nishyura 40 100, nsigarana inkoko 8 nkagurisha amagi ndetse nza kuzisazura, ngura ingurube irabwagura. Naje gukomeza kwiteza imbere ngura inyana ku mafaranga y’u Rwanda 250 000. Mbikesha ko PRISM yatwigishije kwiteza imbere mu buryo burambye, none ubu iyo nka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 400 000.”
Nyuma yo kubona ko amatungo yahawe yayafashe neza agatanga umusaruro bongeye kumuha ihene 2.
Ati: “Batwigishije indoto y’ubukungu burambye, mpereye kuri izo nkoko n’amabati 2 bampaye, nazifashe neza ziroroka, nshakisha n’uburyo nakubakira ingurube, ndetse PRISM impa ihene 2.”
Uwamwiza akomeza avuga ko ashima ko ubumenyhi yahawe mu bworozi bwamuberteye ikiraro cyo kwikura mu bukene akiteza imbere.
Yagize ati: “Nishimira ko nahawe ubumenyi bwo kwita ku matungo, nkita ku byo ntunze, nkita ku mutungo mfite mbere narahingaga nkeza imyaka ariko sinari nzi kuyibungabunga ngo nyibyaze umusaruro, ugasanga inzu ihunitsemo imyaka ariko ntayibyaza n’aka kazu.”
Avuga ko ubumenyi yahawe n’umushinga PRISM yahise yumva ko umutungo we agomba kuwubaha akanawubyaza umusaruro.
Muri uko kwiteza imbere Uwamwiza ageze ku biraro bine by’amatungo ari yo inka, inkoko, ihene n’ingurube.
Korora kijyambere avuga ko byanamufashije kunoza imirire ahinga imyumbati, ibishyimbo akagurisha.
Agira ati: “Twize kubaho, twiga kurya indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga. Mfite akarima k’igikoni. Mu rugo dushobora kurya inyama, amagi, ikindi kandi sinabura kurya inyama.”
Umushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Abamaze guhabwa inkoko n’umushinga PRISM bagera mu 12 000, inkoko zigomba kwiturwa zigeze ku 270 000 naho abamaze guhabwa ingurube bageze ku 5000.



