Maj. Gen. Nyakarundi yashyikirije Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS ubutumwa bwa Perezida Kagame

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mata, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Yabashyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, wabashimiye ubunyamwuga, ikinyabupfura n’ubwitange bakomeje kugaragaza muri ubwo butumwa.
Gen Maj Nyakarundi uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 4 muri Sudani y’Epfo, yasuye izo ngabo ziri mu butumwa bwa UNMISS zifite ibirindiro mu gace ka Thongping mu Murwa Mukuru wa Juba.
Ku wa Mbere, yahuye n’Umuyobozi w’Ubutumwa bwa UNMISS Gen Nicholas Haysom, baganira ku mikorere y’ingabo z’u Rwanda ziri mu ubwo butumwa bwa UNMISS.
Ku wa Kabiri, Gen Maj Nyakarundi yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo Gen Santino Deng Wol, baganira ku gusigasira imikoranire mu bya gisirikare isanzwe iriho hagati ya Sudani y’Epfo n’u Rwanda.
Gen Maj Nyakarundi kandi yahuye n’abasirikare b’u Rwanda bagiye kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo aho yakiriwe n’abayobozi bakuru bayobora izo ngabo n’abandi bayobozi, abaha ubutumwa bwo gukomeza gucunga umutekano mu buryo buhamye nk’inshingano bafite.
Uwo muyobozi yagize ati: “Perezida Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rusange babashimira kuba mukora neza inshingano mufite, ubuhanga, n’ikinyabupfura mugaragaza mu butumwa mushinzwe.”
Uwo muyobozi kandi mu butumwa yahaye izo ngabo, yanakomeje ku mutekano uri mu Rwanda n’uw’Akarere ruherereyemo.
Yasabye izo ngabo gukomeza imyitwarire, ubunyamwuga no kuba ba Ambasaderi beza b’igihugu cyabo.
Muri urwo ruzinduko, Gen Maj Nyakarundi biteganyijwe ko azahura n’ingabo z’u Rwanda zikorera ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Majyaruguru y’Igihugu mu gace ka Malakal ndetse akanahura n’Umuyobozi w’izo ngabo.
Kugeza u Rwanda rufite batayo 3 za gisirikare, n’ishami rishinzwe iby’indege boherejwe mu bice bitandukanye bya Sudani y’Epfo birimo Umurwa Mukuru Juba, Durupi, Torit, Malakal, no muri Bunji, mu butumwa bwa UNMISS.


