Abacukura amabuye y’agaciro 34% mu Rwanda bafite amasezerano yanditse

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozu bwa Sendika y’Abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Rwanda Extractive Industry Workers Union/REWU) bwishimira intambwe imaze guterwa mu kunoza imibereho y’abakora mu rwego rw’ubucukuzi.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi 2024 u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, hishimirwa ko abakozi bo mu bucukuzi bafite amasezerano y’umurimo yanditse bageze kuri 34%

Eng. Andre Mutsindashyaka Umunyamabanga Mukuru wa REWU, yashimangiye ko uwo mubare wiyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka yashize, kubera imbaraga Leta idahwema gushyira muri uru rwego.

Yavuze ko abo bakozi bafite amasezerano bateganyirizwa izabukuru, impanuka n’ibyago bikomoka ku kazi.

Yashimye kandi ko gahunda yo kwigira ku murimo (workplace learning) yashyizwemo imbaraga, kugeza ubu abacukuzi bigiye kumurimo bamaze guhabwa inyemezabushobozi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) bageze ku 2,200.

Abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro banishimira ko guteza imbere umurimo unoze muri uru rwego birimo kugenda bitera imbere.

Kugeza ubu hamaze gusinywa  amasezerano umunani hagati ya REWU n’ibigo bitandukanye bikora ubucukuzi, yafashije abakozi bageze ku 5,140 kubona amasezerano y’umurimo yanditse, guteganyirizwa izabukuru muri RSSB, kwizigamira muri EJOHEZA, abagore babyaye bahabwa ikiruhuko gihemberwa (mu gihe mbere bitashobokaga), bahemberwa muri banki.

By’umwihariko, abakozi bahemberwa umusaruro bagenewe igihembo kitari munsi y’amafaranga y’u Rwanda 3,000 ku munsi mu gihe bakoze ntibagere ku mabuye y’agaciro kandi mbere iyo batageraga ku musaruro batahiraga aho.

REWU ivuga ko ubuzima n’umutekano mu birombe byarushijeho kwitabwaho, nubwo hari ahabaye impanuka cyane cyane ahakorerwa ubucukuzi butemewe bukorerwa mu nwihisho.

Umuyobozi wa REWU Eng. Mutsindashyaka ari kumwe na Minisitiri w’ABakozi ba Leta n’Umurimo Prof. Bayisenge Jeannette

Gushyira amarerero y’abana mu bigo (ECD), bifasha ababyeyi babo kubitaho bikabarinda igwingira n’imirire mibi kandi bigafasha abo babyeyi ari n’abo bakozi kugera ku musaruro mwinshi.

Abakozi bose barasabirwa amasezerano yanditse

Nubwo hari byinshi byishimirwa haracyakenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo imibereho y’abakozi bo mu bucukuzi ibe myiza, by’umwihariko abakosi bose bakabona amasezerano y’umurimo yanditse.

Byo ngo bikwiye kujyana no kurushaho kwita ku buzima n’umutekano mu kazi, ibigo bikora ubucukuzi byubahiriza amabwiriza yashyizweho n’Urwego rushinzwe Mine, Gazi na Peteroli mu Rwanda (RMB),

Hakwiye gushyirwaho umushara fatizo wisumbuye cyane ko hashize imyaka isaga 40 uwo mushahara ari amafaranga 100 ku munsi  utavugururwa, bikaba bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abakozi hamwe n’iterambere ry’ubukungu.

Sendika REWU ifite icyizere ko hazabaho amasezerano rusange n’inzego zibifitiye ububasha humvikanwa ku gihembo gito kizajya kibarirwa umukozi wo mu bucukuzi.

Eng. Andre Mutsindashyaka ati: “Ndashimira RMB na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) uko bakomeje guteza imbere urwego rw’ubucukuzi n’amavugurura agenda akorwa, bigatanga umusaruro mwiza ku bakozi.”

Ishyirahamwe ry’abacukuzi n’abayobozi b’ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barashimirwa ko bamaze kumva umumaro wo guha agaciro abakozi bakoresha nabo bakarushaho kongera umusaruro.

REWU irasaba bamwe mu bakoresha bagitsimbaraye ku kudaha abakozi uburenganzira bemererwa n’amategeko, ko babicikaho kuko umukozi ari imwe mu nkingi za mwamba z’iterambere ry’Ikigo n’iry’Igihugu muri rusange.

Uyu munsi REWU ifite abanyamuryango barenga 22,000 ikaba ifite intego yo kugera ku 120,000.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE