Muhanga: Umuturage wasakaraga inzu yakubiswe n’amashanyarazi

Umuturage witwa Byishimo Aristite w’imyaka 37 wo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama ho mu Mudugudu wa Kavumu, yakubiswe n’umuriro w’amashanyarazi kuri uyu wa kabiri ubwo yubakaga inzu.
Aya makuru yemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye ko umuriro wamukubise yubaka inzu ya Ferdinand Mbera.
Abamubonye akubitwa n’umuriro bavuga ko bumvise ikintu gihanuka kikubita hasi birabayobera baza biruka basanga n’uwasakaraga inzu uhanutse ndetse agaragara nk’uwashiririye.
Patera Joseph wabibonye biba yagize ati: “Twabonye umuntu ahanuka hejuru yikubita hasi tumurebye tubona yashiririye. Kuko hejuru y’inzu yasakaraga haca urusinga runini rwa REG kandi ruri hasi. Ubwo duhita dutabaza n’abandi turamuterura tumujyana kwa muganaga i Kabgayi”.
Yongeyeho ko bamujyanye kwa muganga ari kuva amaraso mu matwi ariko atarashiramo umwuka.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo yakubiswe n’umuriro ubwo yubakaga.
Ati: “Yari hejuru y’inzu arimo yubaka afatwa n’amashanyarazi aca hejuru. Baracyari mu iperereza iperereza ngo barebe icyabiteye.”
Yongeyeho ko ubu ari kwitabwaho ku Bitaro bya Kagbayi.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu, (REG), Ishami rya Muhanga, Rosine Mukaseti, yatangarije Imvaho Nshya ko bataramenya amakuru y’iyi mpanuka ariko agira inama abaturage yo gutanga amakuru y’aho insinga zaregutse kugira ngo bongere bazirege.
Yagize ati: “Ayo makuru ntayo nari nzi. Ariko nagira inama abaturage yo kutubaka munsi y’umuyoboro w’amashanyarazi kuko amashanyarazi iyo akoreshejwe nabi arica. Ikindi abaturage igihe babonye ko insinga ziri hasi batumenyesha tukazirega”.