Haracyabarurwa ibyagizweho ingaruka n’imvura nyinshi yahereye nijoro igwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yateje ibiza mu bice binyuranye by’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Kugeza ubu haracyabarurwa ingano y’ibyo yangije.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko imvura yahereye saa cyenda z’urucyerera mu gace ka Vunga.

Yagize ati: ” Imvura yaguye cyane hari umugezi wa Rusharara amazi ashoka mu misozi umanukana insina kuko wasibye umuhanda, hari n’aho amazi yayobye ajya mu nzu, ikibuga cy’umupira cyuzuye. Muri Gicurasi ni kkwezi kubonekamo imyuzure.”

Yakomeje asobanura ko ingamba ari ugusaba abaturage bari ahashyira mu kaga ubuzima bwabo kuba bimuriwe by’agateganyo kuri site zakoreshejwe mu gihe cy’ibiza ku manywa bakajya bakomeza gukurikirana imirimo yabo, amaherezo bakazimuka bakareka kuhatura.

Yagarutse ku bamaze kumenyekana byangiritse ariko ko bakomeje gukurikirana kuko ibyangiritse byose bitaramenyekana.

Yagize ati: “Hasenyutse inzu 6, nta muntu waguyemo ariko yahitanye amatungo, haracyahuzwa ibyaba byangiritse.”

Ikindi ni uko hazakomeza ubukangurambaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko hari ibimaze kumenyekana byangijwe n’imvura.

Yagize ati: “Imvura yaramutse igwa uhereye mu ma saa kumi n’imwe, amazi yaturutse mu birunga cyane cyane,
yasenye inzu 7 burundu naho 15 zangiritse, Inka 2 zari zatwawe n’amazi abaturage bazikuyemo zikiri nzima, umubyeyi n’umwana bagwiriwe n’igikuta ariko bari Kwa muganga ku Kigo nderabuzima cya Rugarama.”

Yavuze ko ubukangurambaga bukomeza kuko hari inzu zari zagenzuwe bigaragara ko zateza ibyago, zashyirwa mu kaga ubuzima bwabazirimo.

Ku rwego rw’Igihugu: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, Habinshuti Philippe yavuze ko bagikurikirana ibyaba byangijwe n’imvura nyinshi iteganyijwe mu minsi 10!ibanza ya Gicurasi.

Yagize ati: “Turacyakurikirana ahamaze kumenyekana 3 bahitanywe ningaruka z’imvura nyinshi.”

Yakomeje atangazwa ko mu minsi ishize imvura yari yaguye cyane mu Bugesera
ndetse ko ubutumwa bwari bwatangajee na Meteo Rwanda ni uko imvura izagwa ari nyinshi iri hagati ya milimetero 50-200, ikaba yukubye hafi gatatu ugereranyije n’isanzwe igwa muri iki gihe.

Habinshuti yavuze ko ubukangurambaga bukomeza kugira ngo ibiza bidahitana benshi kimwe n’ibikorwa remezo.

Agira iñama abantu kuva mu manegeka bikorwa ku rwego rw’Uturere bakorana n’izindi Nzego zihuriye mu bikorwa by’ubutabazi.
Abatuye mu manegeka bakaba nacumbikiwe ahandi, noneho nyuma y’ibyumweru bibiri bakazagaruka mu byabo, ariko cyane cyane gahunda irambye ni uko bazimuka bakava mu manegeka.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE