Kwibuka30: Iribagiza yanditse igitabo “Left to Tell” ngo akomeze  abashavuye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunyarwandakazi akaba umwanditsi w’ibitabo Immaculée Iribagiza, avuga ko impamvu yamuteye kwandika igitabo “Left to Tell” kigaruka ku nzira y’inzitane yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza arokotse, byari nko gutanga umusanzu ku bababaye.

Mu kiganiro yatangiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,  cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, Iribagiza yashimangiye ko igitabo “Left to Tell” yacyanditse kugira ngo ahumurize abababajwe n’ibibazo binyuranye birimo n’ibishingiye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati: “Mu kazi nkora iyo nabonaga umuntu urira, ufite agahinda, nkavuga nti reka musangize ibyo naciyemo yumve ko hari igihe biba bibi kurushaho, ndebe ko yabona imbaraga. Nkababwira nti reka nkubwire ibyo naciyemo kandi ndacyahagaze, ugasanga umuntu yari yababajwe n’uko atahawe puromosiyo (promotion) bigatuma arira icyumweru cyose.”

Akomeza avuga ko iyo yamaraga kubasangiza iyo nkuru abenshi bahitaga bamusaba kwandika igitabo ndetse bakanibaza aho akura imbaraga n’ibyo yaciyemo byose, arabyemera ariko akibaza ukuntu azagisohora atazi n’icyongereza gihagije.

Ngo kwandika igitabo byagize uruhare mu rugendo rwe rwo kubabarira, ari na ho ahera avuga ko nyuma yo kubabarira umuntu yongera gukira.

Ati: ”Kubabarira kwanjye byanyuze mu kwandika igitabo cy’amapaji 300, uko wabayeho mu mezi atatu ni ibintu bitandukanye. Nagize umujinya wa wundi wantwikaga, umutima ugatera nkabira ibyuya, nkumva nzaba umusirikare njye muri jimu (Gym) nkore igituza, hanyuma umunsi umwe bazampe indege njyane amabombe, ningera mu kirere cy’u Rwanda ya mabombe nyahasuke yose.”

Yongeraho ati: “Numvaga aho kugira ngo bamwe bapfe abandi bakire nayabasukaho bose bagashira, urumva aho umuntu aba ageze? Nkumva n’iyo nanjye napfiramo nta kibazo, nararakaye nibagirwa ko n’umugabo wampishe ari Umuhutu, umujinya watumaga nta na kimwe nibuka, ibyo byose nabitekerezaga ndi muri bwa bwiherero.”

Iribagiza avuga ko urugendo rwo kubabarira yarutangiriye mu bwiherero aho yari yihishe, kuko yasenze Imana ikamwereka abantu yakundaga nka ba Aburahamu muri Bibiliya kandi ikabagerageza, ababarira ababahigaga kuko yumvaga bazajya mu muriro.

Akomeza avuga ko igitabo “Left to Tell” cyangwa se “Uwasigaye wo Kubara Inkuru” gikubiyemo ko kubabarira ari ibintu bikomeye mu buzima bwa muntu, kongera kwiyubaka ndetse no kudacika intege.

Avuga ko abanyamahanga bakunda kumubaza ukuntu avuga ko mu Rwanda ari heza kandi harabaye amarorerwa, akabasubiza ko abakoze ibibi babihaniwe, ubu abahari ari abeza gusa.

Asaba abarokotse Jenoside yakoreye Abatutsi kugerageza kubabara ariko bakareba n’ibyo bashima, bikabatera imbaraga zo kuvuga ibyo banyuzemo, akabakangurira kwandika kuko bikiza. 

Iribagiza ni umubyeyi w’abana babiri n’umugabo umwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba amaze kwandika ibitabo bigera kuri 12.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE