Dr Ngirente mu nama ya Banki y’Isi yiga ku iterambere ry’Afurika i Nairobi

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye inama mpuzamahanga ya 21 y’Ikigega cya Banki y’Isi gishyigikira imishinga y’Iterambere (IDA21) yabereye i Nairobi muri Kenya, harebwa uko hakongerwa inkunga igenerwa iterambere ry’ Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2014,Minisitiri w’ Intebe, Dr Edouard Ngirente ari muri iyo nama aho ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kandi iyo nama yitabiriwe n’Abayobozi b’Ibihugu by’Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Umugabane w’Afurika n’ Ubuyobozi bw’ Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Abayobozi batandukanye bafashe ijambo mu nama ya IDA21 bavuze ko Afurika ikeneye ubufatanyabikorwa bwubaka iterambere rirambye, risubiza ibibazo byugarijeAbanyafurika.
Mu gutangiza iyo nama Minisitiri w’Imari muri Kenya Prof Njunguna Ndung’u, yabanje gushimira Banki y’Isi uburyo ikorana n’ibihugu by’Afurika, uruhare igira mu bikorwa by’iterambere nko kurwanya ubukene, guhanga imirimo no guharanira imibereho myiza.

Yanavuze kandi ko hakenewe inkunga yatuma habaho kwihangira imirimo ndetse agaruka ku bizitabwaho muri iyi nama harimo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubona imirimo myiza, ikoranabuhanga no kureba uburyo inkunga iterwa Afurika yagira uruhare mu kuzamura ubukungu
Kuri Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko mu gihe nta muriro w’amashanyarazi nta kuntu abantu bavuga iterambere rirambye.
Yakomeje asobanura ko inkunga n’ inguzanyo zikenewe ari izigabanya ikiguzi cyo gutunganya ibicuruzwa, kubaka ibikorwa remezo nk’ imihanda ya gari ya moshi, n’ibindi.

Yanenze uburyo akenshi abantu bajya mu nama,ziga ku mashyanayarazi, bakiyakira aho kujya aho bigomba gukorerwa.
Yagize ati: “Ibaze hatumirwa inama mu mahoteri bakarya capati, amandazi. Ibyo ni byo byitwa kubaka ubushobozi? Inama si zo kampara mu kugeza ku baturage amashayanrazi, ahubwo bikwiye kuba bikorerwa aho bishyirwa mu bikorwa.”
Perezida Museveni yakomeje agaragaza ko Abanyafurika benshi n’abandi bari mu nzira y’amajyambere igihe kinini imfashanyo n’impano bahabwa zisa niz’umurimbo, abanyafurika benshi baracyafite ibibazo bitandukanye ariko abeshi bahura n’ibibazo bisaba gushyira imbaraga mu bijyanye n’imihindgurikire y’ibihe, kugera ku isoko rya karubone, gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa no gushyira amafaranga mu nzego z’uburezi, ubuzima n’ibindi.
Ajay Banga Perezida wa Banki y’Isi yavuze ko hari ibibazo koko ariko bisaba ko abantu bafatanya gukemura ibibazo byugarije Umugabane w’Afurika by’umwihariko.

Yagarutse ku mihindagurikire y’ibihe, inkangu, imyuzure n’ibindi bibazo bikunze kwibasira uyu mugabane.
Yavuze ko amahitamo y’abanyafurika ari yo yabo, harimo gushora imari mu banyafurika, hitabwa cyane ku byibanze birimo amashanyarazi, kwita ku buzima, kwita ku buhinzi, guha ubumenyi abaturage n’ibindi.
Ajay Banga yasabye ibihugu by’Afurika guha agaciro mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari asaba abafatanyabikorwa mu abakuru b’ibihugu bahamagariye Abakuru b’Ibihugu kugira uruhare rwabo, bakazamura umutungo ndetse n’ingamba zo kurwanya ruswa.
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana we yagaragaje Afurika ko ikomerewe n’ikibazo cy’uburyo imikorere y’ubukungu bw’Isi idaha amahirwe ahagije Umugabane w’Afurika ngo ubashe gutera imbere. Bikaba bisaba ubushake bwa politiki bw’abayobozi beza bashyize imbere gukemura ibibazo by’abaturage.

