Musanze: Col. Uwimana yicuza imyaka 30 yarorongotanye mu mashyamba ya RDC

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Col. Uwimana Alphonse wahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yicuza impamvu atahisemo gutahuka mu rwamubyaye mbere y’uko imyaka 30 yose imushiriraho arorongotana mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Col. Uwimana w’imyaka 51, ni umwe muri 55 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro basoje amasomo n’amahugurwa baherewe mu kigo cya Mutobo bakaba basezerewe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2024.

Abasezerewe muri iki cyiciro cya 71 harimo 46 bari abasirikare bagizwe n’umugore umwe 1 n’abagabo 45, abana 2 b’abahungu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, ndetse n’abasivili 7 bagizwe n’umugore umwe n’abagabo 6 bafashaga abari mu bikorwa bya gisirikare.

Col. Uwimana wavukiye mu yakoze ari Komini Kinyamakara, Perefegitura ya Gikongoro, uyu munsi afite umugore n’abana babiri.

Avuga ko mu gihe RPF Inkotanyi yari mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatusi we yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

Mu gihe byari bikaze RPF Inkotanyi yokeje igitutu ingabo zahoze ari iza FAR (Iza Habyarimana) ababyeyi be bahisemo guhunga arabakurikira.

Yagize ati: “Byari bikaze Inkotanyi zakamejeje abasirikare bo kwa Habyarimana bayabangira ingata batubwira ko inyenzi nizitugeraho nta n’umwe zisiga, Nahunganye n’ababyeyi banjye tuba mu nkambi ya Nyamirangwe nta kwiga, nta kazi.”

Col. Uwimana avuga ko kwinjira mu mutwe wa FDLR byatewe n’amaburakindi kuko nta handi hari hasigaye ubuzima nyuma y’uko n’ingoma ya Mobutu yashyigikiraga abajenosideri yari imaze guhirima.

Kubera inyigisho yari amaze kumira ko Abatutsi ari zo Nyenzi Inkotanyi zabambuye igihugu, yumvaga ko aramutse atashye nta kabuza yahasiga ubuzima.

Yagize ati: “Nta   yandi mahitamo nari mfite kuko ubwo Kabila yateraga twakomeje kubungera mu mashyamba ndinda ngera muri Congo Brazaville, byabaye ngombwa rero ko FAR iza gufasha Mobutu  natwe nk’abasore baza kuduhatira kwinjira muri izo ngabo. Ni uko nagiye kwisanga mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, nakoreraga mu gice cyo mu majyepfo ni muri Bukavu.”

Nyuma y’igihe asiragira mu mashyamba, n’icyizere cyo kuba baza gufata u Rwanda kimaze kuyoyoka, ni bwo Col. Uwimana yahisemo gutaha atorotse ashingiye ku makuru yagenda aga abona.

Ati: “Ndicuza kandi nshengurwa n’igihe nataye, ubu mba mfite inzu nziza mu Rwanda, abana banye barize amashuri meza kandi mu gihugu cyabo. Bamwe mu bo twiganye bari mu Ngabo z’u Rwanda bameze neza, barahembwe yemwe n’abansizeyo bakaza mbere ubu ni bakuru mu ngabo barahembwa neza. None imyaka isaga 30 ndorongotana nta n’impamyabushobozi mfite abandi twiganye bari mu Nzego z’ibanze! Narahombye bitavugwa”.

Nubwo Col. Uwimana yicuza igihe yataye , afite icyizere ko azatera imbere ashingiye ku mutekano yasanze mu Rwanda, aho amaze umwaka atumva isasu kuko yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2023.

Ati: “Nageze mu gihugu cyambyaye, nasanze ibyo bavuga byose ku Rwanda ko ari ibihuha. Umutekano ni wose ibyo bavuga ngo iyo tugeze ino badufata amajwi n’amashusho byarangira bakatwica ni ukubeshya.”

Yavuze ko mu gihe amaze mu Kigo cya Mutobo bamwigishije gukora imishinga ndetse ahabwa n’inkunga ya Leta afite icyizere ko igiye kumufasha kwiteza imbere.

Yashimiye Guverinoma irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ikomeje kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, aho n’abavuye mu bikorwa byo kurwanya Igihugu babonwamo ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu kwiyubakira Igihugu.  

Umuyobozi wa Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe Abahoze ari Abasirikare (RDRC) Valerie Nyirahabineza, yizeza abava mu mashyamba ya Congo ko umutekano usesuye kandi ko Igihugu cyiteguye gukomeza kubafasha kugera ku iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Hariho uburyo bwo kubakurikiranira hafi no kumenya uko abavuye mu mashyamba ya Congo bitandukanije n’imitwe yitwaje intwaro, uko babayeho cyane iyo bamaze gusezerwa. Kandi Komisiyo ifite inshingano yo kwita ku byiciro byihariye, abana, abagore n’abafite ubumuga. Tuzakomeza rero gukurikirana imibereho yanyu, mukomeze gusigasira ubumwe n’ubwiyunge.”

Kuva RDRC yatangira ibikorwa byayo, imaze gusezerera abasaga ibihumbi 73 bahoze mu gisirikare ariko abanyuze mu kigo cya Mutobo muri bo ni 10,000.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE