Menya uko igitaramo cy’urwenya cyabahaye igitekerezo cy’iserukiramuco

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nshizirungu Seka wamamaye nka Seth wo mu itsinda rya Zubby Comedy yavuze uko bagize igitekerezo cyo gukora iserukiramuco riteganyijwe mu mpeshyi bise Iwacu comedy Festival.

Mu kiganiro cyihariye Seth yagiranye na Imvaho Nshya yavuze ko bari basanzwe bakora ibitaramo by’urwenya bitaga Iwacu Comedy Show, bikomeza kwaguka kugeza ubwo byabahaye igitekerezo cy’uko bakora Iserukiramuco ryitwa Iwacu Comedy Festival.

Ati: “Habaga igitaramo gisanzwe cya comedy cyitwa Iwacu Comedy Show, kikabera i Kigali, biza kwaguka tuyikorera Kenya no mu Burundi, tubonye dutangiye kwaguka turavuga tuti kubera iki tutakora Iserukiramuco rya Comedy mu mpeshyi, ni uko byaje.”

Seth avuga ko iryo serukiramuco biteganyijwe ko rizabera mu Karere ka Rubavu mu mpeshyi, mu rwego rwo kugira ngo abazitabira iryo serukiramuco badatuye i Rubavu, bazabe banatembereye ndetse babonye ibintu bishya.

Ati: “Ni Iserukiramuco rizaba ryihariye kuko uretse guseka ku bazaba bitabiriye, tuzanabyina, tuzarya n’ibindi byose biranga umunezero Twahisemo ko abantu bo mu Ntara na bo bagerwaho n’urwenya basanzwe babibona kuri murandasi bakadusaba ko twazabageraho.

Yongeraho ati: “Twahisemo Gisenyi kubera ko ari Umujyi w’imyidagaduro kandi uhuriramo abantu benshi, gusa no mu zindi Ntara tuzahagera, ariko mu yandi maserukiramuco, bizaba byiza kuko nk’abantu tuzazamukana bavuye I Kigali  bazasura Rubavu bamenye byinshi bishya, ibyo ni ubukerarugendo, byiyongereho guseka, gutaramana no kunezerwa.”

Biteganyijwe ko iryo serukiramuco rizaba iminsi itatu, kuko rizatangira tariki 4 Gicurasi 2024, rikomeze kuba  ku ya 8-9 Kamena 2024.

Kugeza ubu abanyarwenya bamaze kwemeza kuzitabira bakanafasha Zuby Comedy gususurutsa abazitabira harimo Rusine, Dr Nsabi, Killaman na Fally Merci.

Uretse abo, muri iryo serukiramuco hazanitabira abanyarwenya bakunzwe mu karere  barimo  MCA Tricky wo mu gihugu cya Kenya  na Doctall Kingsley ukomoka muri Nigeria.

Aba banyarwenya bo mu mahanga uko ari babiri ni bamwe mu baherukaga gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyari cyateguwe n’umunyarwenya Jafet Mazimpaka  cyiswe  The Upcoming Diaspora, cyabaye tariki 29 Ukwakira 2023.

Biteganyijwe ko mu bihe bya vuba hazatangazwa ibiciro ndetse n’aho iserukiramuco rizabera.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE