As Kigali yatsinze Etincelles, Rayon Sports iva i Ngoma imwenyura

  • SHEMA IVAN
  • Mata 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

AS Kigali yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 naho Rayon Sports itsinda Muhazi United ibitego 2-0 mu mikino y’umunsi wa 28 wa Shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri Kigali Pele Stadium, AS Kigali yarı yakiriye Etincellles yo mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana bikomeye byatumaga utaryoha. Igice cya mbere kitabonetsemo uburyo bw’ibitego bufatika cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yatangiranye impinduka, umunyezamu wa Etincelles, Arakaza MarcArthur wari wakomeje kuryama mu kibuga yasimbuwe na Nishimwe Moïse na Longa Longa Prince yinjira mu kibuga.

Umutoza wa AS Kigali, Guy Bukasa na we yakoze impinduka eshatu, Dusingizimana Gilbert asimbura Ngabonziza Guilain, Kevin Ebene asimbura Felix Koné, mu gihe Akayezu Jean Bosco yasimbuye Ndayishimiye Thierry.

Mu minota 55, Ikipe y’Umujyi yatangiye gusatira, Hussein Tchabalala na Ebene batangira guhusha uburyo bw’ibitego ku mipira yakurwagamo n’umunyezamu Nishimwe.

Nyuma yo gukomeza gusatira cyane, AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 67, ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Fiston nyuma yo gucenga ba myugariro ba Etincelles FC.

Muri iyi minota, Ikipe y’i Rubavu yarushwaga cyane kuko abakinnyi bayo nka Kakule Mukata Justin, Niyonkuru Sadjat na Bendeka Gedeon bagowe cyane n’ubwugarizi bwa AS Kigali kandi ari bo isanzwe yubakiyeho umukino.

Mu minota yinyongera, Raphael Osaluwe yazamukanye umupira yihuta atera ishoti umunyezamu, Nishimwe arikuramo.

Umukino warangiye AS Kigali yatsinze Etincelles FC igitego 1-0, ifata umwanya wa gatanu n’amanota 42, mu gihe iyi kipe y’i Rubavu yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota 32.

Undi mukino wabereye Kuri Stade ya Ngoma ibitego bibiri bya Tuyisenge Arsène byafashije Rayon Sports gutsinda Muhazi United  2-0, igira amanota 54 ku mwanya wa kabiri, irushwa icyenda na APR FC yamaze gutwara igikombe.

Kuri Stade Ubworoherane, Musanze FC yatsinze Amagaju ibitego 2-1, igira amanota 50 iguma ku mwanya wa gatatu mu gihe Amagaju yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 35.

Indi mikino iteganyijwe ku cyumweru tariki 29 Mata 2024:

Gasogi United izakira APR FC saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Etoile de l’Est izakira Marines FC saa cyenda kuri Stade ya Ngoma.

Sunrise FC izakira Gorilla FC saa cyenda kuri Stade ya Nyagatare.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Eliya says:
Mata 28, 2024 at 2:29 pm

Abareyooo

Tuyihimbaze says:
Mata 28, 2024 at 2:56 pm

Umwanya wa 2 wo ntijuzawuvaho aho kuwuvaho ahubwo tuzaharanira uwa 1

Tuyihimbaze says:
Mata 28, 2024 at 2:56 pm

Umwanya wa 2 wo ntijuzawuvaho aho kuwuvaho ahubwo tuzaharanira uwa 1

Jorodani says:
Mata 28, 2024 at 3:45 pm

Tuyisenge Arsen atanga ibyishimo kubafana bareyosiporo kuburyo buhagije kuko ibibyisimo atanga birengeje urugero.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE