Iraq yashyizeho ibihano bikaze ku batinganyi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Inteko Ishinga Amategeko ya Iraq yemeje umushinga w’itegeko rihana abaryamana bahuje igitsina (abatinganyi), aho bazajya bakatirwa  igifungo cy’imyaka 15, mu gihe abihinduje ibitsina (Transgender) bo bazajya bahabwa igifungo cy’imyaka itatu.

Umushinga wabanjirije uyu wari wasabye igihano cyo kwicwa ku baryamana bahuje igitsina aho bavugaga ko ubwiyongere bw’abatinganyi buteje akaga gakomeye.

Ikinyamakuru France 24, cyatangaje ko iri vugurura rishya ritanga uburenganzira bwo gufunga abatinganyi kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15 ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu yamaganye iby’iri tegeko ivuga ko ribangamiye ikiremwamuntu.

Iraq kandi yashyizeho nibura igifungo cy’imyaka irindwi kubafatwa bateza imbere abaryamana bahuje igitsina  ndetse n’igihano kiva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu ku bagabo  bitwara nk’abagore.

Itegeko ryahinduwe kandi rihana abaganga bahindura ibitsina by’abaje babagana bashingiye ku byifuzo byabo igifungo cy’imyaka itatu.

Kuryamana kw’abahuje igitsina ni kirazira muri sosiyete ishinzwe guharanira inyungu za Iraq, nyamara nta tegeko ryari ryarigeze ribaho ribahana mu buryo bweruye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE