UK yatangiye kubona umusaruro wa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Nyuma y’iminsi ibiri Igihugu cya Ireland gitangaje ko cyatangiye kubona ubwiyongere bw’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko bavuye mu Bwongereza, Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) Rishi Sunak yashimangiye ko gahunda yo kubohereza by’agateganyo mu Rwanda yatangiye kubaha umusaruro bifuza.
Minisitiri w’Intebe RIshi Sunak yemeza ko uyu mushinga bafitanye n’u Rwanda ugamije gusubiza agaciro n’ubuzima bo bimukira bashyira mu kaga bagerageza kwambuka banyuze iy’amazi.
Yagize ati: “Niba abantu baza mu gihugu cyacu mu buryo butubahirije amategeko ariko bakaba bazi ko batazabasha kuhaguma, biragaragara ko batazongera kwihutira kuhaza. Ni yo mpamvu iyi gahunda yo kubohereza mu Rwanda ari ingirakamaro cyane.”
Ku wa Gatanu, ni bwo Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ireland yatangaje ko kwemeza gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bageze muri UK bitemewe, ikomeje gutuma bambuka imipaka bakabinjirira mu gihugu ku bwinshi.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje iyo gahunda yitezweho gutanga ibisubizo birambye ku kibazo cy’abimukira ndetse no kubaha ubuzima bubahesha agaciro mu gihe ubusabe bwabo bwo kubona ubuhungiro mu Bwongereza na bwo burimo kwigwaho.
Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yashimangiye ko indege igeza i Kigali abimukira ba mbere izahaguruka mu byumweru biri hagati ya 10 na 12, ni ukuvuga mu mezi atatu ari imbere.
Sunak atewe ishema no kuba gahunda yo guhagarika ubwato buto bwambutsa abimukira mu mazi y’ahitwa Channel n’ubucuruzi bubushamikiyeho, yatangiye gutanga umusaruro.
Mu kiganiro yagiranye na Sky News kuri iki Cyumweru, yagize ati: “Iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro kubera ko abantu batewe ubwoba no kuza hano mu Bwongereza, kandi ibyo bigaragaza ibyo maze igihe mbabwira.”
Bivugwa ko kuri ubu abimukira bamaze guhabwa amabaruwa abateguza ko mu bihe biri imbere bazoherezwa by’agateganyo mu Rwanda rumaze imyaka irenga ibiri mu myiteguro yo kubakirana urugwiro n’amahirwe menshi batigeze babona mu Bwongereza.
Abagize Inteko Ishimga Amategeko na bo barishimira ko nyuma yo kwemeza itegeko ryemerera u Bwongereza kohereza by’agateganyo abimukira mu Rwanda hari impinduka zatangiye kwigaragaza.
Depite Tom Hunt, uhagarariye Ipswich, yagize ati: “Minisitiri w’Intebe ari mu kuri, ubu turabona ko gahunda dufitanye n’u Rwanda yatangiye gukora. Tutitaye ku magambo y’abatavuga rumwe na Leta, ibi ni byo abaturage b’u Bwongereza bakeneye.”
Yongeyeho ko mu gihe inkiko z’amahanga nk’urw’u Burayi ruharanira Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) zongereye kugerageza guhagarika iyi gahunda, nta yandi mahitamo Guverinoma y’icyo gihugu yaba ifite uretse kuzikuramo.
Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kwemeza ko by’umwihariko igihe ECHR yakongera guhirahira yitambika iyi gahunda, batazazuyaza bayivamo kuko izaba ikomeje kubangamira inyungu z’Igihugu yakabaye izirinda binyuze mu kubahiriza uburenganzira bw’abantu bose.
Bivugwa kandi ko ibindi bihugu byibasirwa no kwinjirirwa cyane n’abimukira bikomeje gukurikiranira hafi iyi gahunda y’icyitegererezo kugira ngo nigaragaza intsinzi na byo bizahite bitangira kuyishyira mu bikorwa.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka kugeza uhyu munsi, u Bwongereza bwari bumaze kwakira abimukira babwinjiyemo binyuranyije n’amategeko bakabakaba 7,000 bakaba begereza kimwe cya kane cy’abarenga ibihumbi 29 bakiriwe mu mwaka ushize.