Perezida Kagame yitabiriye Inama ya WEF muri Arabie Saoudite

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama yihariye y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF) yibanda  ku mikoranire ihuriweho ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ingufu. 

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe iterambere ry’Isi no gushaka uko ibihugu byafatanya mu kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu no kureba uko ibihugu byakwihaza.

Yagize ati: ”Inama ihuje abakuru b’Ibihugu na Guverinoma n’abikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi, ikaba igamije kureba uko ubufatanye mpuzamahanga buhagaze, cyane cyane mu kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu mu guharanira ko ibihugu byakwihaza.”

Muri iyo nama kandi bararebera hamwe uko mu mya 10 iri imbere iterambere rizaba rihagaze, n’icyakorwa kugira ngo iterambere ryihuse rigere kuri bose mu bihugu by’Isi kandi mu buryo bungana.

Barigira hamwe uruhare rw’ikoranabuhanga n’ubumenyi mu kugera ku iterambere ryihuse.

Minisitiri Ingabire yavuze ko by’umwihariko u Rwanda rufitanye ubufatanye n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi muri serivisi zirimo ubuzima, uburezi, ishoramari n’ibindi.

 Ati: “Ni umwanya mwiza wo kugaragaza aho tugeze mu iterambere ryacu na bwa bufatanye n’imiryango n’ibihugu bitandukanye byahuriye ahangaha, uruhare  byagize muri iryo terambere.”

Yakomeje ashimangira ko abayobozi bitabiriye biteguye kurebera hamwe uko ubukungu bw’Isi buzaba buhagaze mu myaka 10 iri imbere. 

U Rwanda na rwo rurarushaho gusobanukirwa uko ruzaba rukorana n’ibindi bihugu mu guharanira iterambere riyobowe n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu nzego zose. 

Iyi nama iraterana kuri iki Cyumweru tariki ya 28 kugeza ku wa Mbere ku ya 29 Mata 2024. 

Biteganyijwe ko iyo nama ihuriza hamwe abasaga 1000 barimo Abakiru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye, impuguke zo ku rwego mpuzamahanga n’abandi. 

Ibiganiro biribanda ku kugushakira hamwe ibisubizo bihuriweho ku bibazo by’ubukungu byuharijw Isi harimo ibirebana n’imibereho, imihindagurikire y’ibihe n’ibyihariye ku bukungu. 

Iyo nama ngarukamwaka ibonwa nk’amahirwe akomeye ku bayobozi baturutse imjhanda yose, yo guhuriza hamwe imbaraga zabo bagatanga umusaruro wigaragaza ku Isi yose.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE