Nyamasheke:  Mukoma: Ubuke bw’abaforomo butuma hari abataha batavuwe

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukoma mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke barataka kubura serivisi, bamwe bakazinduka bizeye kuvurwabagataha batavuwe harimo n’abagore batwite bajya gushaka serivisi bagataha batazibonye kubera ubuke bukabije bw’abaforomo.

Ni ikibazo bavuga ko kimaze igihe kiri hejuru y’imyaka 3, abahivuriza bakaba barabanje kugira ngo ni abahari badakora neza ariko ikibazo baza kukibona, abahahangayikira cyane bakaba ari abaza kuhabyarira kuko umubyaza we amaze igihe kirekire adahari, ababikora bakabikora nko kwirwanaho, ngo abagore baza kuhabyarira batabapfiraho.

Nyiramajyambere Julienne Imvaho Nshya yasanze yaje ku gipimo, atwite avuga ko yahazindukiye, akahirirwa yabuze umwitaho.

Yayitangarije ko bafite ikibazo gikomeye cyane bifuza ko Perezida Kagame abimenya, kuko ari we wenyine babonaho gutabarwa kwabo.

Naho ubundi igihe byakomeza bityo, abagore bicwa n’inda kandi bageze kwa muganga baba benshi, nubwo ku bw’amahirwe ntawe urahagwa, ariko babona ari yo maherezo.

Ati: “Ntitubura serivisi kuko badashoboye, ahubwo ntabo. Nk’ubu hano hashize imyaka itari munsi y’itanu nta mubyaza wihariye tubona. Haza abaforomo basanzwe baba bakoraga ibindi, bakubona uje kubyara bakabireka bakakubyaza ariko iyo mubaye 2 wa wundi umwe abura uko abyifatamo. Nk’ubu mu kanya nditahira kandi n’ubundi ningaruka nta mahirwe yo guhabwa serivisi nzaba mfite.”

Avuga ko ababazwa cyane no kumva buri gihe ku maradiyo bakangurira abagore batwite kwipimisha inshuro runaka kwa muganga,b azi neza ko hari aho abaganga  batari, bakibaza amaherezo. kandi nta kindi kigo nderabuzima kiri hafi bagana kuko icya Muyange n’icya Mugera muri Shangi nta babyaza bahari.

Nyiransekanabo Thérésie na we wari waje ku gipimo, yagize ati: “Nazindutse ijoro, mara amasaha arenga 2 mu nzira kubera ubunyereri buterwa n’imvura nyinshi, none ngiye gutaha ntabonye unyitaho, kandi abahari barakora pe, ntacyo tubashinja, ariko umuntu umwe ntiyakora imirimo yose.”

Yunzemo ati: “Ngiye ntamenye uko inda yanjye imeze, simenye niba hari  ikibazo ifite. No kubyarira hano umuntu aza yumva atabishaka kubera kwibaza niba ubona ukwitaho. Ubu koko ibibazo byose bizajya bitegereza Umukuru w’Igihugu, ibyo atamenye abaturage dupfe uru? Turababaye cyane.’’

N’abageze mu za bukuru agahinda ni kose.

Mukanzabaza Karolina w’imyaka 90, yagize ati: “Ikibazo cy’abavuzi hano kiraremereye cyane, twabuze kivugira. Ndashaje cyane. Mfite ibibazo by’umugongo. Kugera hano nkoresha amasaha 4. Nkamara umunsi wose ntaravurwa, igihe mvuriwe akuzukuru kanjye tubana kaba kamperekeje tukagera mu rugo bwije cyane tutagitetse, tukaburara. Amaherezo ni ayahe?”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukoma  Musabyemariya Agathe,avuga ko ari ikibazo cyabarenze. Ubusanzwe bakira abaturage b’Utugari twa Kinunga na Mariba b’Umurenge wa Nyabitekeri, n’ab’Umurenge wa Shangi, bihana imbibi,bose hamwe 13 670. Nibura buri kwezi bakira ababagana 1 650.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukoma Musabyemariya Agathe avuga ko batavuga ko batanga serivisi nziza kandi abazitanga badahari

Avuga ko abenshi mu babagana baza bataka cyane cyane indwara z’ubuhumekero,cyane cyane Asima,izandurira mu myanya ndangagitsina,inzoka zo mu nda kubera amazi mabi banywa, na malariya. Hakiyongeraho abagore batwite, na serivisi z’imirire mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, abaza bakomeretse….

Ati: “Ariko ikibabaje nk’uko abaturage bavuga nta babitaho dufite. Dufite abaforomokazi 3 gusa ba A1. Dukeneye nibura abandi 5 ba A2, babura bakaduha aba A1, ariko bakita ku baturage. Nta mubyaza tugira, uwari uhari yaragiye. Nta we ushinzwe imirire tugira.  N’abo bakozi 3 ku munsi hirirwa umwe, nijoro hakarara undi, undi agafata akaruhuko ariko agafata yarushye cyane.”

Arakomeza agira ati: “Mbwira ukuntu umuforomo umwe yasuzuma, agatanga imiti, akabyaza, agapfuka ibisebe, agafasha abajya ku gipimo n’ibindi. Hari ababura uko bagira bagataha kandi nta ko tutagize.’’

Avuga ko bibagiraho ingaruka zikomeye cyane kuko nka we nubwo ari umuyobozi, afasha mu kuvura, kubyaza, kunyuza abagore mu cyuma (Ecographie), n’ibindi, imirimo y’ibiro akaza kuyikora nyuma y’akazi agataha saa yine z’ijoro.

Anavuga ko hari igihe atumirwa mu nama ntageyo kubera ibyo bibazo, ntamenye ibyavugiwemo kandi ari umuyobozi, umuforomokazi utumiwe mu mahugurwa ntayajyemo, bigakubitiraho n’uko muri abo baforomokazi 3 hari abafite impinja, batabona uburyo bazitaho. Haba hari uwagize ikibazo agasiba, abaturage ntibavurwe.

Ati: “Ubuyobozi bw’Umurenge, ubw’ibitaro bya Bushenge n’ubw’Akarere, burakizi neza kuko akarere nakandikiye inshuro 2 zose ngo kadufashe gutabaza muri MINISANTE tubabone. Ntikadusubije ariko karabizi, n’ubuyobozi bw’Umurenge n’ibitaro bya Bushenge bitureberera burabizi.” 

Avuga ko atabeshya ko batanga ubuvuzi bufite ireme kuko nta babutanga bahari. Ikibazo ahanini kigaterwa n’uko abaforomo batagikunda kujya gukorera mu byaro kuko nta n’izindi nyungu baba babona bahabona no mu mijyi bakenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo bakizi bari kugikoranaho na MINISANTE.

Ati: “Turakizi. Turi kugikoranaho na MINISANTE, twarakiyibwiye, dutegereje igisubizo. Biri mu nzira nziza. Kuba abaturage batavurwa neza, birumvikana ko atari ikibazo twakinisha.”

Mukanzabaza Karolina w’imyaka 90, avuga ko kugana ikigo nderabuzima cya Mukoma nta babitaho bahari ari ukubura uko bagira
Abaza kwivuza nta cyizere baba bafite ko bavurwa
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE