Gakenke: Gatonde baranenga abaganga bakoze Jenoside aho gutabara abaje babagana

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30, baguye ku bitaro bya Gatonde ubuyobozi bwanenze bamwe mu baganga bagize uruhare muri Jenoside, aho gutabara abari baje babagana, aho gutanga ubuzima bakabuhutaza.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde Dr.Dukundane Dieudonne avuga ko Muganga ari umuntu utanga ubuzima akabubungabunga atitaye ku nkomoko y’umuntu ahubwo akwiye kureba ikiremwa muntu gusa, ariko ngo birababaje kuba hari bamwe mu baganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ubundi umuganga iyo wumvise iryo zina byonyine wumva umutangabuzima, ariko hano mu 1994 si ko byagenze kuko aho kubutanga bamwe babwamburaga Abanyarwanda bagenzi babo, ubusanzwe nta muganga ugira ubwoko, nta gihugu yavuga ngo agitsimbarayeho mu gihe asabwa kubungabunga ubuzima bwa muntu, birababaje rero kuko iyo byagenze gutyo muganga akica aho gukiza aba ari ikibazo gikomeye kandi kirenze ibitekerezo bya muntu”.

Uyu muyobozi akomeza ashimira abahagaritse Jenoside.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni akaga,  ndengakamere kagwiriye u Rwanda, abantu basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa, ibintu bibabaje ni igikorwa cya kinyamanswa, gusa ntitwabura gushimira ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame; kuko zagaruye umutekano n’amahoro  arambye mu gihugu.

Kuri ubu nyuma y’imyaka 30 turibuka twiyubaka kandi kuri ubu turi mu gihugu buri wese agenda yemye duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ku Isi yose”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Therese asaba abaturage baba bazi aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yaba iri ko batanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati: “Turasaba abanyagakenke muri rusange nk’uko inzego nkuru z’igihugu cyacu zisaba ababa bazi aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iherereye, mpereye kuri mwe turi kumwe hano ku bitaro bya Gatonde gutanga amakuru ku mibiri itaraboneka kuko abarokotse Jenoside bazaruhuka mu mitima ari uko bamaze gushyingura ababo bazize Jenoside”.

Umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu bitaro bya Gatonde cyabanjirijwe no gushyira indabo ahahoze Urwibutso rwa Janja hazwi nko kuri “Janja Memorial Community Library” mu rwego rwo gusubiza icyubahiro Abatutsi bahiciwe mu gihe cya Jenoside mu 1994.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE