Urukiko rw’Ikirenga rwanze icyifuzo kirwanya itegeko rigenga ibikorwa biteye isoni

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata, Urukiko rw’Ikirenga rwanze icyifuzo cyatanzwe n’umuryango w’abagore urwanya amategeko agenga ibyaha by’urukozasoni mu gihugu.
Icyo cyifuzo cyatanzwe na Feminist Action Development Ambition (FADA), Umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore, kivuga ko imvugo idasobanutse y’amategeko ndetse n’ubushobozi bwo kubahiriza ivangura bibangamira uburenganzira bwa muntu burinzwe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Ni icyifuzo cyatanzwe muri Nyakanga 2023, kinyuranya n’ingingo ya 143 y’Itegeko rigena ibihano ryo mu 2018, risobanura ko ibikorwa by’urukozasoni bikorewe mu ruhame, ari icyaha gihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.
Icyo icyifuzo cyatanzwe hashingiwe ku kibazo cyari cyabaye mu 2022, ubwo uwitwa Mugabekazi Liliane yajyaga mu gitaramo cy’umuhanzi Tay c, yambaye imyenda ibonerana nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa gukora ibikorwa biteye isoni mu ruhame.
Ikibazo cy’ingenzi cyagaragajwe na FADA ni ukutagira igisobanuro gisobanutse cy’ibikorwa biteye isoni, hagasigara umwanya wo gusobanura ibintu no kubahiriza uko bishakiye.
Nubwo bimeze bityo ariko itsinda ry’abacamanza bane b’Urukiko rw’Ikirenga ryemeje ko itegeko ribuza gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ritanyuranyije n’Itegeko Nshinga ryerekeye agaciro ka muntu n’uburinganire.
Urukiko rwanze icyo cyifuzo, rwemeza ko amategeko atanyuranyije n’amahame remezo avugwa.
Hassna Murenzi, washinze akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FADA, yatangaje ko nubwo atishimiye icyo cyemezo cy’urukiko nibura yishimira ko hari intambwe kuko Urukiko rw’Ikirenga rwemeye gusuzuma icyifuzo cya FADA.
Ati: “Iyi ni inzira yo kwiga kuri twe, kandi dukoze amateka, kuko ni ubwa mbere Urukiko rw’Ikirenga rwemeye ko Umuryango w’abagore ushobora gutanga ikirego.”
Yagaragaje ko nubwo icyemezo cy’urukiko kitabashyigikiye, ariko byabafashije gushyiraho inzira bifashishije mu kwerekana ibibazo bijyanye n’amategeko ariho ndetse banashyiraho urwego rwo gukomeza ubuvugizi.
Liliane Umugabekazi yatawe muri yombi tariki 07 Kanama 2022, asomerwa tariki ya 19 Kanama 2022, urukiko rutegeka ko arekurwa by’agateganyo.