Gasabo: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya no kwirinda malariya

Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya APAER giherereye mu Karere ka Gasabo basabwe kurushaho kugaragaza umusanzu wabo mu kwirinda no kurwanya indwara ya malariya.
Ni ubutumwa bwatangiwe muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya malariya, ifite insanganyamatsiko igira iti “Kurandura Malaria Bihera kuri njye”.
Ni ubukangurambaga bwaranzwe no kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurandura Malariya.

Mu 2016 impuzandengo y’abarwaraga malariya bari 409/1000 naho mu 2022/2023 abarwaye bari 47/1000.
Mu myaka 5 abaturage bapfaga bahitanywe na malariya babaga ari hafi 400 ku mwaka ubu umwaka ushize 51 ni bo bishwe na malariya.
Uwase Adeliphine ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo yashimiye Abanyeshuli umuhate wabo ndetse ashimangira ko ashingiye ku bibazo babajije bigaragaza neza ko muri iki cyumweru cyo kurwanya malariya basobanukiwe n’ibijyanye no kuyirinda.
Ati: “Banyeshuri, murasabwa kugira umubiri muzima mwirinda Malariya kugira ngo mugere ku ntego mwifuza kugeraho kuko ari mwe muzavamo abayobozi b’ejo igihugu kibategerejeho byinshi.”
Umulisa Edith, uhagararirye ibikorwa byo kurwanya malariya mu Mujyi wa Kigali (Rwanda NGO Forum) yagaragaje ko Akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa gatatu nyuma y’uko imwe mu Mirenge ikagize ari yo Rutunga na Gikomero twagaragayemo ubwiganze kuri malariya.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abanyeshuri kurushaho kwirinda Malariya bibuka buri gihe kurara mu nzitiramubu.
Yagize ati: “Abanyeshuri mufite uruhare mu kurwanya indwara ya Malariya mu kigo muzirikana kurara mu nzitiramubu buri gihe kuko mwazihawe nta kiguzi mutanze.”
Umwe mu banyeshuri biga ku kigo cy’amashuri cya APAER yatangarije Imvaho Nshya ko ubukangurambaga bwahakorewe yungukiyemo byinshi kandi ko agiye kurushaho kubishishikariza n’abandi.
Yagize ati: “Ubu bukangurambaga muduhaye butumye muri rusange dusobanukirwa neza uko twakwirinda malariya. Njye sinzongera gukinisha kutarara mu nzitiramubu. Ikindi kandi nihaye intego yo kurushaho gushishikariza buri wese kwirinda malariya.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, ya 2022/23 yerekanye ko mu myaka itanu abarwara Malaria bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa na yo bagabanyuka ku kigero cya 89%.
Umuhanzi Mico The Best ni we wasusurukije Abanyeshuri.


