Amb Mbabazi yatanze impapuro zimwemerere guhagararira u Rwanda muri Bénin

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, Ambasaderi w’u Rwanda muri Bénin Mbabazi Rosemary yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin, Olushegun ADJADI BAKARI, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhanga wabereye i Cotonou mu murwa mukuru wa Bénin. Ambasaderi Mbabazi kandi ni na we uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Ghana.

Rwanda na Bénin bifitanye umubano mwiza. Muri Mata 2023, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Bénin, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Mu 2017, byasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y’ubwikorezi y’indege ihuriweho igomba kugira icyicaro i Cotonou. Iyo sosiyete byitezwe ko izitwa Bénin Airlines, bivugwa ko izatangirizwa mu ruzinduko Perezida Kagame agirira i Cotonou.

U Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana na 49% muri Bénin Airlines mu gihe Bénin yo izaba ifite imigabane ingana na 51%. Gushinga iyi sosiyete byaje bikurikira n’ubundi imikoranire yari isanzwe hagati y’ibihugu byombi, aho guhera muri Nzeri 2016 RwandAir yari yarafunguye ishami i Cotonou, rikora nk’igicumbi cyayo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Bénin Airlines izajya ikora mu byerekezo bya Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

Ubwo Patrice Talon yari mu Rwanda, yasuye inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB. Yeretswe uburyo rufasha abashoramari kwandikisha imishinga yabo mu gihe gito n’uburyo serivisi hafi ya zose zikorwa hifashishije ikoranabuhanga.

Yavanye i Kigali igitekerezo cyo gukora muri ubwo buryo, kugeza n’aho yatumiye Serge Kamuhinda wakoraga muri RDB ngo ajye gukora mu Biro bye i Cotonou, kugira ngo asangize ubunararibonye abenegihugu be.

Mu ntangiriro za 2017, Talon yanzuye ko abaturage baturuka mu bihugu 31 by’Afurika batazongera kwaka viza kugira ngo binjire mu gihugu cye. Ni umwanzuro yafashe nyuma y’aho u Rwanda rwari rumaze gutangaza ko Abanyafurika bose bemerewe kwinjira mu gihugu batatse Viza.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE