Iburengerazuba: Abinjira muri RDC binyuranyije n’amategeko baburiwe

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yihanangirije abaturage batuye mu Turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ababurira kwirinda kwishora mu nzira zitemewe n’amategeko bajya mu bikorwa by’ubucuruzi, kuko bishobora kubangamira umutekano wabo.
Guverineri Dushimimana yatanze ingero z’abantu binjira muri RDC mu buryo butemewe n’amategeko, ashimangira ku miterere y’ibikorwa nk’ibi kandi bishobora kubagiraho ingaruka.
Yagize ati: “Abaturage ntabwo babujijwe kujya mu bikorwa byemewe n’amategeko byambukiranya imipaka, birimo ubucuruzi n’ibindi byinjizwa mu gihugu bituruka muri Congo, ariko barasabwa kumenya ibibazo Abanyarwanda bahurirayo na byo.
Ni yo mpamvu abakora ibikorwa byambukiranya imipaka bajya muri Congo, mu gukora ubucuruzi mu Banyecongo, bagomba gukoresha imipaka yemewe.”
Muri icyo kiganiro yagiranye na The New Times, yakomeje agira ati: “Tufite amakuru y’abantu barenga umupaka bakinjira muri Congo banyuze mu nzira zitemewe, kandi bagiye bahariramo n’ibibazo. Kunyura kuri iyo mipaka bigomba kubaho hubahirizwa amasaha yashyizweho.”
Guverineri Dushimimana yaburiye abaturage nyuma y’aho hari abantu bagiye bahurira n’ibibazo ku mipaka kuko binjiye mu buryo butemewe n’amategeko, bamwe bakaraswa mu gihe bari gushaka kugaruka, kubera ko bagiye gukora ibikorwa bitemewe.
Nubwo inzego zishinzwe umutekano zibishyiramo imbara, haracyagaraga abantu bamwe bakijyayo.
RDC nk’igihugu gihana imbibi n’u Rwanda gicumbikiye benshi mu bari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abajenosideri, bakorana n’ingabo za Congo.
Imyenda ya caguwa ni imwe mu yicuruza mu buryo butemewe mu Rwanda ikuwe muri RDC, yinjirira mu Ntara y’Iberungerazuba no mu bindi bice by’u Rwanda, harimo no mu Murwa Mukuru i Kigali.
Mu minsi ishize, Umusore w’Imyaka 17, Maniragaba Emmanuel, yarasiwe mu Murenge wa Rubavu, mu gihe yarimo arwanya inzego z’umutekano mu gihe yarimo yinjira mu Rwanda ava muri RDC, ubwo yari mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, yavuze ko hari ingamba zirimo gushyirwamo mu rwego guhangana na Magendu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.
Yavuze ko Umurenge wa Rubavu uri mu bikorwa byo gukora ubukanguramba no gushishakariza abaturage guhindura imyumvire yo kureka ibikorwa binyuranyije n’amategeko no gushaka guhangana n’inzego z’umutekano mu gihe babuzwa gukora ibitemewe.