Nyagatare: Abaturage bishimira ingamba zashyizweho zo gukumira ibitera

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage batuye mu mujyi wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare barishimira ingamba zashyizweho zo gushyiraho abarinzi b’ibitera biva mu ishyamba ry’imikinga kuko bitakibangiriza cyangwa ngo byirirwe mu mujyi no mu mihanda.

Abaturage bavuze ko mu myaka ishize bagiye basagarirwa n’ibitera byabasangaga mu ngo, mu mihanda, mu mirimo aho bakorera ubucuruzi n’ahandi hatandukanye bikabangiriza ibyo bakora.

Kuri ubu, bavuze ko bamaze amezi arenga atatu batekanye batangirizwa n’ibitera bitewe n’abarinzi bashinzwe kubikumira bashyizweho bikaba bitakiva mu ishyamba ngo bibasange aho bari.

Kabano John yagize ati: “Naje muri Nyagatare ngemura inanasi mu mujyi wa Nyagatare zimwe zitendetse ku igare izindi ziri mu mifuka ariko ibitera bikadutangira bikazitwambura. Ubu, turashimira ubuyobozi bwashyizeho abarinzi kuko kuva bashyiraho sindongera guhura n’ibyo bibazo.”

Kangabe Ruth yagize ati: “Muri iyi minsi ibitera ntibikiza mu ngo aho dutuye. Mbere wasangaga bibangamye kuko wabaga uryamye ukabyumva hejuru y’amabati, imvura yagwa ugasanga amabati yarangiritse ari kuva ariko muri iyi minsi nta kibazo.”

Munyangabe Yves nawe yagize ati: “Byasimbukaga ibipangu bikatwangiriza bikomeye kuko hari ubwo namaze guteka bijya mu isafuriya iri ku mashyiga birarya. Ibaze ibiryo igitera cyariyeho byarangiza n’abantu bakaryaho (….), nawe ntiwabiryaho.

Aho bashyizeho abantu babirinda ntibikiza kuko bagenda babicunga. Ntibiva mu ishyamba ngo bidusange mu bipangu.

Umwe mu bacuruzi nawe yagize ati: “Nabaga nashyize ibitoki ku muryango ugasanga ibitera birabitwara tukirirwa turwana nabyo ariko ubu hari agahenge ntibikiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko hashize amezi atatu hashyizweho ingamba z’abarinzi zigamije gutuma abaturage batekana ntibabangamirwe n’ibitera.

Yagize ati: “Ku bufatanye na RDB twashatse abantu bakumira ibitera baba mu mujyi babibuza gusohoka mu ishyamba. Iyo unyuze mu mujyi urababona baba bahari kandi n’umuturage ukibonye ashobora guhamagara abo bantu kuko bafite telefoni, bambaye umwambaro ubaranga ku buryo umubona ukamumenya ko ari zo nshingano twamuhaye.”

Ishyamba ry’imikinga ribamo ibitera muri Nyagatare ringana na hegitari 400. Hashyizweho abarinzi 30 babuza ibitera kujya mu mujyi no mu baturage ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE