Gutwika imirambo byaba bumwe mu buryo bwakoroshya gushyingura

Uko iminsi igenda yicuma gushyingura birushaho guhenda hakaba hatekerezwa uburyo bworoshye bwo gushyingura bwaba budahenze Kandi budatwara ubutaka bunini harimo gutwika imirambo no gushyingura mu buryo amasanduku agerekeranywa.
Gusa bikaba bisaba kubanza gusobanurira abaturage ibyiza byo gukoresha ubwo buryo, imyumvire igahinduka kuko ni uburyo bwaba buhendutse kandi butwara ubutaka buto.
Ibi ni Bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, ubwo Abadepite bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’lmibereho y’Abaturage ku ikurikiranwa ry’ibibazo by’abaturage bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ltegeko n°11112013 ryo ku wa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi.
Ibijyanye n’amarimbi byatanzweho ibisobanuro na Mnisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku ya 2 Ugushyingo 2021, yagaragaje ingamba zo gukemura ibibazo byagaragayemo ndetse Inteko iranyurwa, ariko n’ubu haracyarimo uruhuri rw’ibibazo Bimwe muri byo ni ahantu batagira amarimbi, aho gushyingura hatari ibikorwa remezo nk’imihanda, abagishyingura mu ngo, abimurira imibiri mu yandi marimbi bigatiza igihe yagombye kuba yafungwa, aho gushyingura hari ku manegeka, ahabikirwa (reservation) bamwe ngo bazahashingura ababo n’ibindi.
Komisiyo yatanze urugero nko ku irimbi rya Rusororo hagaragaye ko aho gushyingura ari mu manegeka cyangwa hegereye ibishanga, kwimurira imibiri mu yandi marimbi, ikibazo cy’ibikorwa remezo nk’imihanda ititabwaho ku buryo abagiye gushyingura begera imva ibibazo by’isuku, umutekano n’ibindi.
Komisiyo yakoze isesengura isura Akarere ka Bugesera, Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo bongera kugirana ibiganiro n’Urugaga rw’abikorera, Umujyi wa Kigali, Minisitiri wa MINUBUMWE ndetse n’Uw’Ubutegetsi bw’Igihugu isanga hari ibyatangiye gukorwaho.
Komisiyo yashimye ko abaturage batangiye kugira umuco wo gushyingura mu marimbi rusange, urugero aho mu 2019 mu Murenge wa Mareba abaturage biguriye ubutaka bwo gushyinguramo.
Ku rundi ruhande hari ibibazo bikirimo nko kuba hari ahatari amarimbi yo gushyinguramo ndetse n’abagishyingura mu ngo nta cyangombwa babifitiye.
Komisiyo yatanze urugero iti: “Mu Karere ka Bugesera hari Imirenge 5 ari yo Ntarama, Ngeruka, Nyarugenge, Shyara na Musenyi itangira irimbi na rimwe, mu Tugari 72, Utugari 38 akaba ari two dufite amarimbi.
Mu Mujyi wa Kigali, mu Mirenge 35 iwugize 22 muri yo nta marimbi rusange igira.”
Umwanzuro wari warafashwe ku wa 15 Nyakanga 2021 wasabaga ko mu mezi 2 icyo gihe hari bukorwe ubukangurambaga abaturage bagasobanurirwa ibyateganywaga n’itegeko kuri ngingo y’ibirebana n’itwikwa.
Komisiyo yasanze uwo mwanzuro utaratanzwe, ariko MINUBUMWE mu bushakashatsi yatangiye gukora ikaba yazanabaza abaturage mu kureba aho imyumvire yabo ihagaze ku kijyamye no gutwika imirambo.
Minisiteri ifite mu nshingano umuco yasabwe gusobanurira abaturage impamvu yo gutwika umurambo no gushyingura ivu. Abadepite batanze ibitekerezo ko hakwiye gutekereza ku buryo rusange bwakoroshya gushyingura hakaba hakoreshwa tekinoloji yo gutwika hakoreshejwe ifuru yabugenewe, hakanashyirwaho ibikorwa remezo byakwifashishwa mu gutwika imirambo no gushyingura ivu.
Depite Ruku- Rwabyuma John yavuze kohakoreshwa ikoranabuhanga mu gutwika imirambo kugira ngo bye gukomeza guhenda kandi n’ubutaka bukoreshwe neza bukabyazwa umusaruro
Ati: “Dukwiriye gutinyuka tukava muri iyi myumvire (Mentality). Ntabwo waba ugiye kandi ngo unahende.”
Yasabye Abadepite gufata iya mbere mu gutinyura Abanyarwanda maze bagasaba ko bazabikorerwa.
Ati: “Mureke dutinyuke ba nyakubahwa nk’ahandi hirya no hino.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi Nzego zazareba uko ubukangurambaga bugera ku baturage cyane ko amafaranga akoreshwa mu kwagura marimbi ari menshi nkaho ku irimbi rya Rusororo hakoreshejwe miliyari 1 na miliyoni 200 y’ubutaka buto bongeye kwaguraho.Ikindi kibazo ni ikurwaho ry’amarimbi yarangije igihe atagishyingurwamo, urugero ni irimbi rya Niboye mu Murenge wa Kagarama mu Mujyi wa Kigali.
ikindi kibazo ni icyo kwimurira imibiri mu marimbi agishyingurwamoIbiciro byo gushyingura biri hejuru, MINALOC yasabwe kureba kuri ibi bibazo.
Hashyirwaho uburyo buhuriweho buhesha agaciro ikiremwa muntu bigashakirwa ibisubizo. Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kwihutisha ivugururwa ry’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

