Xavi Hernandez yisubiyeho ku cyemezo cyo gutandukana na FC Barcelona

  • SHEMA IVAN
  • Mata 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunya Espagne Xavi Hernandez utoza ikipe ya FC Barcelona yafashe Icyemezo cyo kuguma muri ikipe, nyuma y’amezi atatu atangaje ko azatandukana nayo ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye.

Tariki ya 27 Mutarama 2024 ni bwo Xavi w’imyaka 44 yatangaje ko ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye utazakomeza gutoza ikipe ya FC Barcelona, nyuma yo gutsindwa na Villarreal ibitego 5-3 mu rugo.

Mu biganiro yagiranye n’Ubuyobozi bwa FC Barcelona buyobowe na Joan Laporta ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, Xavi Hernandez yatangaje ko yisubiyeho ku cyemezo yarı yarafashe cyo gutandukana n’iyi kipe ahitamo gukomezanya nayo kugeza mu mpeshyi ya 2025 ubwo amasezerano azaba arangiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024 Xavi yavuze ko yahinduye icyemezo yari yarafashe kuko hari byinshi yifuza kugeraho mu mushinga yatangiye.

Yagize ati “Nahinduye ibitecyerezo byanjye kuko mu by’ukuri numvaga nizeye byimazeyo perezida, n’abakinnyi. Uyu mushinga ntabwo urarangira, njye n’abo dukorana, turumva ko dufite imbaraga zo gukora ibintu by’ingenzi muri uyu mushinga”.

Yakomeje agira ati: “Ndi umufana ukomeye wa FC Barcelona. mfitiye icyizere cyinshi perezida hamwe n’inama y’ubutegetsi. Ubufatanye n’inkunga y’abakinnyi nabyo byabaye ingenzi mu guhindura icyemezo nafashe.”

Xavi yagizwe Umutoza wa FC Barcelona mu Ugushyingo 2021 asimbuye Ronald Koeman.

Uyu mutoza yahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona cya mbere cya “LA LIGA” kuva Lionel Messi yagenda ndetse na Supercopa ya Espagne.

Kugeza ku munsi wa 32 wa shampiyona ya Espagne “LALIGA” FC Barcelona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 70 irushanwa na Real Madrid ya mbere amanota 11 inaherutse kuyitsinda ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona wabaye ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE