U Rwanda na Gabon mu nzira zo kwagura umubano mu bukungu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Gabon byiyemeje kurushaho kwagura umubano mu by’ubukungu no kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari arangwa hagati y’ibihugu byombi.

Byagarutsweho, mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 itsinda ryo muri Gabon ryasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri rwari rugamije kwigira ku Rwanda.

Kuri uwo munsi wa kabiri  iryo tsinda ryaje rihagarariye Ikigo cya Gabon ishinzwe guteza imbere Ishoramari ryakiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, bagirana ibiganiro byibanze ku Gishushanyombonera cya Kigali cya 2050, uburyo bwo’ingendo mu mujyi ndetse no gucunga imyanda.

Ghislain Moandza Mboma, Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo cya Gabon, ni we waje ayoboye iryo tsinda ryibanze ku gusuzuzuma amahirwe y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu cy’Afurika yo hagati.

Mboma yasabye abashoramari ba Gabon kwihutira kubyaza umusaruro amahirwe ahebujey’ubucuruzi n’ishoramari arangwa mu Rwanda, agashimangira ko nta mpungenge bakwiye kugira hashingiwe ku mubano mwiza ibihugu byombi bikomeje kwimakaza.

Mu kwezi k’Ukwakira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida w’inzibacyuho wa Gabon akaba n’Umuyobozi w’inzibacyuho wa Komite yashyiriweho kuvugurura inzego Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo ziganisha ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Nk’uko bishimangirwa na Mboma, Gabon iri mu bihugu bufite ubukungu bwihagazeho, kikaba kimwe mu bihugu by’Afurika bitunganya ibikomoka kuri peteroli byinshi.

Yavuze ko u u Rwanda rwahuye n’iterambere rikomeye ry’ubukungu mu bihe byashize, biyobowe by’umwihariko n’ubucukuzi bwa peteroli ndetse n’amabuye y’agaciro.

Nubwo icyo gihugu gifite imitungo kamere myinshi, bivugwa ko kigitumiza mu mahanga ibyo gikenera byose byaba ari ibicuruzwa na serivisi ku kigero cya 100%.

Ni muri urwo rwego, Mboma yavuze ko bifuza  keigira no gufatanya n’u Rwanda mu guharanira iterambere ry’ubukungu. Ati: “Twiyemeje kwimakaza ubutwererane mu bya Politiki n’u Rwanda. Hari amahitrwe menshi cyane tuzakoranaho.”

Mboma yavuze ko we n’itsind ayayoboye bagiranye inama zitanga umusaruro n’abayobozi batandukanye muri guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abayoboye Urugaga rw’Abikorera basobanurirwa ingamba zikomeje kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

Yakomeje agira ati: “Nanone kandi twagize amahirwe yo guhura n’ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, n’ubw’Umujyi wa Kigali, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho guhanga ubufatanye no guhuza ibikorwa by’abaturage bacu.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Gatare Francis, na we yasabye abacuruzi bo mu Rwanda kudacikwa n’amahirwe ari mu gushora imari muri Gabon.

Yagize ati: “Twiteguye korohereza abacuruzi b’Abanyarwanda gushora imari muri Gabon. Hari amahirwe n’ubushake bwo guteza imbere ubufatanye muy bucuruzi bugamije kongera ishoramari mu bihugu byombi.”

Gatare yongeyeho ko mu gihe icyo gihugu cyibanda ku gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, u Rwanda na rwo rwiteguye kubyaza umusaruro iryo soko ryagutse, by’umwihariko rucuruzayo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ndetse na serivisi zijyanye na bwo.

Bivugwa ko hari abacuruzi bo mu Rwanda bamaze kugera ku isoko rya Gabon, kandi bishimira ko bakomeje kubona inyungu by’umwihariko abakora mu bijyanye no gutunganya umutungo kamere.

Gatare yakomeje avuga ko Gabon ari isoko ryiza ku bicuruzwa biva mu Rwanda, kuko ari igihugu gifite imijyi myinshi, binatanga amahirwe atangaje yo kuhashora imari.

Umuyobozi Mukuru wa RMB Francis Kamanzi, na we avuga ko intumwa za Gabon zasobanuriwe imiterere y’urwego rw’ubucukuzi bw’u Rwanda ndetse na Politiki zishyirirwaho kurushaho kunoza urwo rwego.

Gabon ni igihugu giherereye ku nkengero z’inyanja ya Atalantika, ikaba ifite ibyo yohereza mu mahanga by’ingenzi ari byo peteroli, amabuye y’agaciro nka manganese na uranium ndetse no gucuruza imbaho zo mu biti bya muvura ari na byo byiharira uruhare runini rw’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE