Kayonza: Abakoresha gare ya Kabarondo babangamiwe n’abamotari bayiparikamo

Bamwe mu baturage n’abashoferi batwara imodoka banyura bakanakoresha gare ya Kabarondo iri mu Murenge wa Kaborondo mu Karere ka Kayonza bavuze ko babangamiwe n’abamotari bayiparikamo imbere bitewe no kuba nta bimenyetso (imirongo) bigaragaza aho batagomba kurenga.
Bamwe mu bashoferi batashatse ko dutangaza imyirondo yabo baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko batongana n’abatwara n’abamotari bababuza kwinjira muri gare mo rwagati ariko bikanga bikaba ay’ubusa, bifuza ko inzego bireba zabafasha gukurikirana no gukemura iki kibazo byihuse.
Uwahinduriwe izina akitwa Kamana Tito yagize ati: “Birababaje kuba abamotari bavogera gare bigeze aha, ntibatinya guparikamo imbere ku buryo umushoferi yinjiramo akavuza ihoni ngo batange umwanya ariko ntibabyubahirize. Duterana na bo amagambo ku buryo wagira ngo bafite uburenganzira bwo kuhaparika.”
Undi nawe yagize ati: “Abamotari bararengera cyane kandi ntibubahe aho imodoka zagenewe guhagarara. Hari uwo twari tugiye kurwanya dupfa ko namwerekaga ko atemerewe kwinjiza moto muri gare ariko bagenzi banjye barambuza.”
Umuturage witwa Kayinamura Jacques, yagize ati: “Njye bari bangongeye muri gare habura gato. Nararakaye numva nahamagara abapolisi ariko kubera ko nihutaga ndabireka. Birakwiye ko hashyirwaho ibimenyetso, aho batemerewe kurenga niba nabwo bemerewe guparika muri gare, cyangwa bagashakirwa aho baparika habo.”
Bangamwabo Emmanuel, ni umwe mu bamotari bemeye kuvugana n’Imvaho Nshya yavuze ko guparika muri gare biterwa no kutagira aho baparika, akifuza ko hashyirwaho aho baparika mu mujyi wa Kabarondo cyangwa bagashyira ibimenyetso (imirongo) muri gare igaragaza aho abamotari batagomba kurenga.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Kanyamihigo R. Innocent mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru yavuze ko bagejejweho iki kibazo n’abaturage n’abashoferi, ariko ku bufatanye na RTDA babiganiriyeho hakaba hari gahunda yo gushyiraho ibimenyetso bigaragaza aho abamotari batemerewe kurenga.
Yagize ati: “Mu minsi mike ishize itsinda rya Polisi na RTDA banyuze muri gare ya Kabarondo bareba ibikenewemo n’icyo kibazo cy’abamotari baparikamo ariko haracyari kwigwa uburyo cyakemuka.”
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kandi mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko ku kibazo abaturage bagaragaza cy’ibyapa bike byo guhagararaho n’ibimenyetso byo mu muhanda nabyo biri gusuzumwa no kwigwaho.


