Nyamasheke: Baramagana Padiri Nahimana Thomas ugihirahira ashaka abo akoresha

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko bakomeje gutonekwa n’amagambo Padiri Nahimana Thomas wayoboye Paruwasi ebyiri z’aka Karere mbere yo guhunga igihugu, aho akwirakwiza imvugo zuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside no gukoresha bamwe mu baturage bo mu Karere.
Bagaragaza ko batewe impungenge nuko hakiri bamwe mu bavuka muri Nyamasheke akoresha mu guhembera urwango nk’uko biherutse kugaragara mu Murenge wa Macuba urimo Paruwasi ya Hanika yayoboye.
Byahereye akiri mu Rwanda, ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Hanika mu 1999 na nyuma y’aho, aho yumvikanye mu Kiliziya asaba abaturage kwamagana ingabo z’u Rwanda zari zagiye gucyura Abanyarwanda bari barahungiye mu mashyamba ya Congo avuga ko Inkotanyi atari ingabo za bo ari izo kwamaganwa.
Banavuga ko ubwo Misago Augustin wari Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, yafungwaga akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nanone Nahimana yumvikanye mu kiliziya i Hanika, asaba abaturage kwanga Leta ati “ntaho byabaye ku Isi ko Leta ifunga Musenyeri.”
Nahimana yamaganywe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bunamira abasaga 50,000 biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke.
Umwe barokotse Jenoside Bagirishya Jean Marie Vianney, yavuze ko Nahimana yabaye umupadiri kuri iyo Paruwasi ya Nyamasheke mbere yo kujya kuba Padiri Mukuru i Hanika.
Yahavuye ajya kuba mu iseminari nto ya Mutagatifu Aloys i Rusizi, na ho ahava akomereza muri Paruwasi Muyange, i Nyabitekeri muri Nyamasheke.
Bagirishya yagize ati: “Mu gihe Leta y’Ubumwe yari irimo itwigisha urukundo, kubabarina no kwiyubaka, muri aka Karere twagize ikigusha cyitwa Padiri Nahimama Thomas, ubwo yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Hanika muri Macuba mu myaka ya za 1997 n’indi yakurikiyeho.
Yavugiraga mu Kiliziya ku mugaragaro ko Inkotanyi atari ingabo zacu, tugomba kuzanga kuko ziri kwica Abanyarwanda bahungiye muri Congo aho kubacyura.”
Bagirishya yavuze ko icyo gihe bandikiye uwari Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène bamumenyesha ko bababajwe cyane n’ayo magambo yuje urwango no kugumura abaturage.
Musenyeri yohereje umupadiri aganira n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotseJenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) yizeza ko ibyabayeho bitazongera, ariko byarakomeje kugeza ubwo Ibuka yatanze ikirego.
Ati: “Muzi ko byakomeje, nka Ibuka tukiyemeza gutanga ikirego tukanabibwira Inzego z’umutekano, igihe zakamufashe ngo abiryozwe, twumva ngo yahunze ageze mu Bufaransa.”
Urwango rwarikubye nyuma yo guhunga
Padiri Nahimana ageze mu Bufaransa yakomeje amagambo ahembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza n’uyu munsi.
Yagaragaje ko yanga ingoma y’Abatutsi kugeza n’aho agerageza gushaka kuza kuyobora u Rwanda.
Bagirishya yabwiye Imvaho Nshya ko Nahimana akomeje ubugome no gutoneka abarokotse Jenoside bo muri Nyamasheke.

Yatanze urugero rw’uko hari abaturage b’Umurenge wa Macuba yari yatangiye gukoresha, byiyongera no ku bakobwa batanu, barimo n’abarokotse Jenoside b’aka Karere yajyanye.
Ati: “Iyo twumva ibyo avuga adusebereza Umukuru w’Igihugu, agarura ingengebitekerezo ya Jenoside, avuga ko azaza kwiyamamariza kutuyobora, tukimushinja abakobwa 5 barimo 3 yateye inda bose yajyanye. Muri abo harimo n’abarokotse akoresha mu gusebya igihugu turashavura cyane.”
Yunzemo ati: “Nubwo bitasakuje ariko ngira ngo mwarabyumvise. Umwaka ushize mu Murenge wa Macuba hari abafashwe bakorana na we rwihishwa, bamwe banavuga ku mugaragaro ko bashaka kumusanga.”
Yemeza ko nubwo abo baganirijwe ariko bitavuze ari bo bonyine yaba akoresha, ati: “Nk’abarokotse Jenoside rero tuzi Perezida wacu na Leta ayoboye aho badukuye n’aho batugejeje n’uburyo dutekanye, ntidushaka udusubiza inyuma. Ni yo mpamvu tumwamagana n’abamufasha bose.”
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel, na we yamagana yivuye inyuma ibikorwa bya Nahimana, ikanamagana abamushyigiira bari imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ati: “Kugaruka kw’iki kibazo kwari ukugira ngo abatuye i Nyamasheke bose bumve ko bya bitekerezo yari afite abayobora muri za Paruwasi, anagumura abana ba Seminari nto ya Mutagatifu Aloys ashaka kubabibamo amacakubiri, n’ubu akibifite. Nta mwanya rero bidufitemo n’abo akoresha bose babyumve.”
Padiri Nahimana Thomas w’imyaka 53, avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi.
Nyuma yo kuba Padiri muri Paruwasi zitandukanye za Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, akaha ahunga Igihugu, ubu aba mu Bufaransa aho yashingiye umutwe wa Politiki, n’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi aho anyuza ibyo bitekerezo bishingiye ku rwango n’amacakubiri.
Abarokokeye i Nyamasheke bababazwa cyane n’uko mu bo akoresha harimo abana babo b’abakobwa yahunganye, bandika basebya Leta yabarokoye kubera indonke abaha.
Yashinze Guverinoma yise ko ikorera mu buhungiro yiyita umutaripfana, akaba avuga ko nyuma yo kubura uburyo aza kwiyamamariza kuyobora igihugu muri 2017 n’ubu mu matora yegereje ngo azaza.
Abarokokeye aha i Nyamasheke, bakavuga ahubwo ko aje yababwira aho yabajyaniye abakobwa, akanaryozwa amagombo abiba amacakubiri akwirakwiza.
Ku wa 19 Mata 2013, uwari Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu Bimenyimana Jean Damascène, yafashe icyemezo cyo kumuhagarika kubera gutandukira inshingano ze za gisaseredoti, akinjira muri Politiki y’ivangura.
Ubwo yagarukwagaho mu kwibuka i Nyamasheke, Depite Senani Benoit, yashimangiye ko ntawe ushobora kujegajeza ubumwe bw’Abanyarwanda ngo abishobore kuko bazi aho bagana n’icyo bashaka ndetse banashyigikiye byimazeyo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Gasasira Marcel Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko bibabaje cyane kuba hari abumva bashyigikira ibitekerezo bigayitse bya Padiri Nahimana Thomas

lg says:
Mata 24, 2024 at 3:34 pmAliko ubanza kiriziya gatolika yarabaroze ibyo babakoreye kuva yagera mu Rwanda mwicwa mutwikirwa mu Kiriziya none interahamwe irarazana ingengabitekerezo yayo mu Kiriziya aho kubimbwira inzego zumutekano ngo mwabibwiye Musenyeri ubwose mwiyibagije ibyo bamwe mulibo nkuwo Misago nabandi ngo bangaga ko abatutsi bahahungira ahubwo uburangare bwanyu bwatumye acika inzego zumutekano naho abo bakobwa banyu bo kwicirwa imiryango yabo wagirango ntasomo babikuyemo