Abarenga 5 buri saha bapfa bazize ko ari igitsina gore

Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku bagore (UN Women), igaragaza ko abagore n’abakobwa barenga 5 ku Isi buri saha bapfa bazize ko ari abagore.
Iyi raporo yo mu 2022, igaragaza ko mu bagore n’abakobwa 89.000 bishwe abagera ku 48.800 bicwa n’abo bakundana, abo bashakanye ndetse n’abagize imiryango yabo barimo basaza babo ababyeyi, na ba nyirarume.
Ugereranyije nibura abagore cyangwa abakobwa barenga 133 bicwa buri munsi n’umuntu wo mu muryango cyangwa uwo bakundana.
Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku bagore igaragaza ko ikibazo cy’ubwicanyi bukorerwa abagore cyakajije umurego mu 2022, ugeranYije n’indi myaka yabanje, aho umugabane w’Afurika wagize abagera ku 20.000 bishwe, 18.400 muri Aziya, 7.900 muri Amerika; 2 300 mu Burayi ndetse na 200 muri Oseyaniya.
Ni mu gihe igitsina gore umwe muri batatu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina basambanywa ku gahato cyangwa bagakorakorwaho.
Ni ukuvuga ko miliyoni 736 z’abagore ku Isi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hagati y’umukobwa n’umuhungu bakundana umukobwa umwe muri bane bafite hagati y’imyaka 15-19 bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
UN Women ivuga ko ibihugu 162 byemeje amategeko arengera abagore ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo, naho 147 bifite amategeko arengera abagore ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi, gusa uwo muryango wemeza ko ayo mategeko adakurikizwa.