Kwibuka 30: Perezida Habyarimana yijeje amahoro abo ku Kibuye bahungutse baratotezwa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Byabaye mu mwaka wa 1992, ubwo Abatutsi bo muri Perefegitura ya Kibuye batwikirwaga abandi bakicwa, Habyarimana Juvénal wari Perezida yarabahumurije basubira mu byabo bizeye kubaho ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yarinze ishyirwa mu bikorwa bagitotezwa.

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Komini Rwamatamu, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Mirenge ya Gihombo, Kirimbi na Mahembe muri Nyamasheke, bagaragaje akaga  bahuye na ko karushijeho gukomera nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

Byagarutsweho ku Cyumweru tariki ya 21 Mata, ubwo Umurenge wa Gihombo wibukaga by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwatanzwe na Nyirarukundo Dorcas wari ufite imyaka 9 gusa, yiga mu wa 3 w’abanza ubwo Jenoside yatangiraga, yavuze ko ubwicanyi muri iyo Komini Rwamatamu bwatangiye mu 1992.

Icyo gihe nubwo yari umwana muto yabonye batwikirwa, barasahurwa, abadatikiwe bagasenyerwa. Icyo gihe ngo Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvénal yaje kubahumuriza, abizeza ko ibyababayeho bitazongera.

Abari bakwiye imishwaro batangiye gusubira mu byabo kuko Perezida yababwiye ko nubwo igihugu kiri mu ntambara abaturage batari bakwiye gusubiranamo.

Ati: “Iryo jambo twararyumvise, twumva turahumurijwe cyane cyane ko byari bivuzwe n’Umukuru w’Igihugu, mu minsi mike tunasubira mu byacu twibwira ko amahoro abonetse. Ariko si ko byagenze, yaratubeshyaga ahubwo ihohoterwa ku Batutsi ryarushijeho gukara tubaho tutariho, nijoro tukarara mu bihuru bwacya tugasubira mu ngo.”

Ibintu byasubiye irudubi ku ya 7 Mata, ubwo babyukiraka ku nkuru y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana. Nubwo yari akiri umwana yabonye ababyeyi be n’abaturanyi babuze ishyikizo, ndetse n’abaturanyi batangira kubabwira nabi bavuga ko umubyeyi wabo yishwe n’Abatutsi.

Bigiriye inama yo guhungira ku Biro bya Komini Rwamatamu kubera ko bari bafite icyizere ko ubuyobozi bubacungira umutekano, ahubwo basanga bameze nk’abahungiye ubwayi mu kigunda, kuko bahahungiye bahizeye amakiriro barahatsemberwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Uwera Claudine, ashyira indabo ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Rwamatamu.

Nyirarukundo n’abandi baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko icyatumaga bumva bafitiye icyizere  komini, harimo  n’uko Burugumesitiri wayiyoboraga, Furere Abeli, yari umuvandimwe wa Seth Sendashonga, wari muri FPR icyo gihe.

Bumvaga ko yaba yari afite imyumvire imwe n’umuvandimwe we ku mpinduka igihugu cyari gikeneye, ko atari kwemera ko bicwa ariko si ko byagenze barishwe.

Imbaga y’Abatutsi igeze kuri Komini, abayobozi babashyize ku kibuga cy’Ishuri Ribanza rya Nyakanyinya, abandi bajya ku nkengero zaryo, abandi  mu rusngero rw’abadiventisiti ku buryo ako gace kose kari kuzuye.

Tariki ya 17 n’iya 18 Mata, ni zo zababereye mbi cyane, ubwo Interahamwe, abasirikare n’Abajandarume babateraga, bakabarasira kubatsemba, bakabarohamo amagerenade, Interahamwe zigakoresha impiri zirimo imisumari bitaga Ntampongano y’Umwanzi, amacumu, impanga, amashoka n’ibindi.

Nyirarukundo Dorcas wari uhari ati: “Barishe uko bashaka, ikibuga cyose gihinduka umuvu w’amaraso, binjira mu rusengero baratsemba, bica batababarira abasaza, abakecuru n’impinja, uwo bagiye kwica bamucunaguza acunaguzwa n’uwo yagabiye cyangwa yabyariye umwana muri batisimu biba bibi cyane.”

Avuga ko mu bitangaza bikomey  yavuye mu mibiri yari yagiye imwikubita hejuru, ararorongotana kugeza ubwo yabaye mu rugo rw’Interahamwe yitwaga Bisenge, n’abandi bana, ikajya ibahondagura, ibakoresha uburetwa ariko ku bw’amahirwe babaho.

Ati: “Nubwo nabuze umuryango wanjye hafi ya wose, nabyara nkabura uwo nereka umwana, ariko turashimira Imana n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside. Nubwo zatugezeho zitinze abenshi barashize, ariko abo zarokoye turiho turatanga ubuhamya. Twarize dushaka abagabo badukunda, Leta itwitaho, turiho turahumeka.”

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel, yashimangiye ko abarokotse bazahora bashima ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside Leta yateguye igamije gutemba Abatutsi bagashiraho.

Ati: “Turibuka ko Leta mbi yabayeho, aho twibwiraga ko yakagombye kugira icyo itumarira, ahubwo ikatumarira ku icumu. Ariko duhumure ubu dufite Leta idukunda ibyatubayeho ntibizongera.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Uwera Claudine, yabakomeje avuga ko ubugome Jenoside yakoranywe ari igihamya cy’ingufu ubutegetsi bubi bwaranze Repubulika ya 1 n’iya 2 bwashyize mu kuyitegura.

Ati: “Iyaba ingufu zakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi zarashyizwe mu gutekereza no gusesengura ibibazo byari byugarije Abanyarwanda no kubikemura, Igihugu kiba kigeze mu iterambere ry’inkingi zose.”

Yavuze ko ikindi kibabaje cyane ari ukubona nyuma yo kuyihagarika, abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa bakomeje gushyira ingufu mu gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, bakayihakana banayipfobya.

Yasabye cyane cyane urubyiruko gufata iya mbere rugahangana n’ibyo bitekerezo bibi, rukagera ikirenge mu cy’Inkotanyi zemeye gutanga ubuzima zigaharanira gukura Igihugu mu menyo ya rubamba.

Yashimiye abarokotse ubutwari bwo kwirema icyizere cyo gukomeza kubaho biyubaka mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi imaze ihagaritswe, avuga ko nk’uko Leta yababaye hafi izakomeza kubitaho.

Imirenge ya Gihombo, Kirimbi na Mahembe y’iyari Komini Rwamatamu, ibarirwamo inzibutso 6 za Jenoside, zishyinguyemo imibiri 73 586 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Rwamatamu rwonyine ruri ahahoze ari ku biro by’iyo Komini rushyinguyemo imibiri 47 239.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, avuga ko Akarere kagiterwa agahinda gakomeye n’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, abafite amakuru bakaba bakomeje guceceka.

Yasabye abazi aho aho iyo mibiri iherereye kuhamenyekanisha igashyingurwa mu cyubahiro.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE