Umwami wo muri Ghana yiteguye gusura u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umwami wa Otumfuo Osei Tutu II w’Ubwami bwa Ashanti (Asante) bwo muri Ghana, yagaragaje ubushake afite bwo gusura u Rwanda mu mahirwe ya vuba ashoboka azabona.

Uwo mwami yabikomojeho ku wa Gatanu, ubwo yakiraga Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Rosemary Mbabazi, mu ngoro ya cyami ya Manhyia iherereye i Kumasi.

Umwami Otumfuao ayoboye ubwami bugizwe n’uturere 78, bufite amateka yo guhera mu kinyejana cya 13 bukaba buri mu byubatse imigenzo gakondo ya Ghana, aho nibura kimwe cya gatatu cya miliyoni 33 z’abaturage b’icyo gihugu baturuka mu bwoko bwa Ashanti.

Umwami Otumfuo ni na we Muyobozi Mukuru wa Kaminuza yitiriwe Kwame Nkrumah yigiha Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KNUST), yakiriye abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda bajya kwigayo amasomo y’ubuvuzi n’ubundi bumenyi mu bya Siyansi.

Uyu munsi iyo Kaminuza irimo kwigamo abanyeshuri 20 b’Abanyarwanda, kandi bagenda bajyayo uko imyaka ishira indi igataha.

Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yashimangiye ko nyuma y’urwo ruzinduko rwanatangiwemo impano, Umwami yashimye imiyoborere y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje igihugu ku iterambere mu gihe gito.

Aho ni ho yahereye asubiza ubutumire bwa Ambasaderi Mbabazi, agaragaza ubushake bwo kuzasura u Rwanda mu mahirwe ya vuba azaboneka.

Yafashe umwanya ashishikariza ibihugu by’Afurika gukomeza guharanira ubumwe bw’abaturage babyo no kwihuza ngo bibyaze umusaruro Isoko Rusange ry’Afurika ryitezweho kwihutisha iterambere ry’ubukungu kuri uyu mugabane.

Amb. Mbabazi yifatanyije n’Umwami kwishimira isabukuru y’imyaka 25 ishize yimitswe nk’Umwami wa Ashanti, anamushimira ubuyobozi bwe buzira amakemwa.

Uyu mwami ayobora mu buryo bw’icyubahiro, ariko Ghana nk’Igihugu cyabonye ubwigenge ku ya 3 Werurwe 1957 gifite Umukuru w’Igihugu Nana Addo Dankwa Akufo-Addo ukiyobora kuva mu 2017.

Ambasade yavuze ko Amb. Mbabazi yagarutse ku mubano urangwa hagati ya Ghana n’u Rwanda wakomeje gukura kuva mu 1994, ubwo itsinda ry’abasirikare ba Ghana boherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni banze banze gutaha batabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo basirikare barenze ku mabwiriza y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye yasabaga izo ngabo gutaha kandi ari bwo u Rwanda rwari rubakeneye kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu mateka yarwo.

Muri urwo ruzinduko, Amb. Mabazi yamenyesheje Umwami Otumfuao ibikorwa binyuranye Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yateguye mu birebana no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aboneraho kumutumira ngo na we azaze kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibyo bikorwa.

Ni ibikorwa biteganyijwe kuba muri Gicurasi, aho iyo Ambasade yateguye urugendo rwo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’igikorwa cyo kwibuka kizahuza Umuryango w’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri icyo gihugu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE