Kigali: Dr. Ngamije mu bitabiriye siporo rusange yahariwe kurwanya Malariya

Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata, ibihumbi by’abaturage bahuriye muri Siporo Rusange (Car Free Day) n’impuguke mu buvuzi, abayobozi muri Guverinoma ndetse n’abahagarariye Gahunda Mouzamahanga yo kurwanya Malariya (MIM).
Mu bitabiriye harimo Dr. Ngamije Daniel wabaye Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, uyu munsi akaba ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe iyo gahunda mpuzamahanga yo kurwanya Malaria.
Sipiro rusange ikorwa kabiri buri kwezi, igamije kwimakaza ubuzima buzira umuze ndetse no guhahana n’imihindagurikire y’ibihe.
Uyu munsi yahuye n’itangizwa ry’Inama Nyafurika yiga ku kurwanya Malaria iteraniye i Kigali ku nshuro ya munani, guhera kuri uyu wa 21 ikazageza ku ya 27 Mata 2021.
Iyonama kandi ibaye mu gihe ku wa 25 Mata, u Rwanda ruzifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya.
Ni inama yahurije hamwe abasaga 1400 barimo abashakashatsi, abanyapolitiki, impuguke mu buzima n’abandi bafatanyabikorwa bose basangira ubunararibonye mu kurwanya Malaria ikibangamiye ubuzima rusange cyane cyane muri Afurika.
Dr. Ngamije n’abandi ibihumbi bitabiriye iyo nama bakoze siporo ndetse abenshi mu bitabiriye basuzumwa indwara zutandura ku buntu, amaso, ingano y’isukari mu mubiri n’ibindi.
Imyitozo bakoze ikubiyemo kugenda n’amaguru, kunyonga igare, n’imikino irimo tenisi ya rusange, ping pong n’iyi ndetse hari n’ibyanya by’imyidagaduro ku bana.
Ikindi gikorwa cyongerewe ku bisanzwe ni icyo gutanga amaraso, hanakorwa ubukangurambaga bwo kuyatanga kuko ari ugutanga ubuzima.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye abitabiriye ko u Rwanda ruri mu rugendo rwo guhashya malariya.
Ati: “Uyu munsi twafatanyije gukora siporo rusange n’abashyitsi bacu ngo turandure malariya burundu mu Rwanda kandi turi hafi kubiheraho.”
Dr. Nsanzimana yavuze ko kuri ubu umubare w’abarwaye malariya wagabanyutse ukagera ku bihumbi biri hagati ya 500 n’ibihumbi 600 ku mwaka, uvuye kuri miliyoni 5 zagaragaga buri mwaka mu myaka itanu yabanje.
Yavuze ko imfu ziterwa na Malariya na zo zavuye kuri 500 zikagera muri 30 cyangwa 40 ku mwaka.
Yahamije ko nubwo intambwe yatewe ishimishije, Malariya ikomeje kugaragara mu bice bimwe na bimwe birimo n’Umujyi wa Kigali.
Ati: “Abanyakigali kandi barasabwa gufata ingamba zihamye zo kurwanya Malariya basiba ibinogo birekamo amazi, gutema ibihuru no gusukura aho babika amazi kubera ko aho ari ho hororokera imibu igira uruhare mu gukwirakwiza Malariya.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umubare munini w’abavurwa Malariya bahanwa serivisi n’Abajyanama b’Ubuzima, aho kuva mu 2019 bavura abari hagati ya 57% na 59%.
Uyu ngo ni umusanzu w’ingenzi cyane mu rugamba rwo guhashya Malariya. Dr. Nsanzimana yavuze ko siporo ari urukingo kamere rwa Malariya n’izindi ndwara zitandukanye.
















