Abarangiza muri TSS bemerewe gukomereza muri kaminuza – Dr Ngirente

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko abanyeshuri biga imyuga mu mashuri yisumbuye (TSS) bemerewe gukomereza amashuri muri Kaminuza kugeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku Basenateri n’Abadepite, abagaragariza ibyo Guverinoma y’u Rwanda ikora mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, guhera mu mashuri y’inshuke kugeza muri kaminuza.

Ku bijyanye n’amashuri y’imyuga yasobanuye ko umuntu wo mu cyiciro icyo ari cyo cyose ashobora kwiga imyuga, ariko by’umwihariko abiga imyuga mu mashuri yisumbuye banakomereza muri kaminuza.

Yagize ati: “Muri TSS (Technical Secondary School) ni aho umuntu urangije icyiciro rusange ahitamo umwuga aziga ari ubwubatsi, gukanika, n’indi agenda akiga imyaka itatu nk’uko no mu yandi mashami bayiga, akarangiza ayisumbuye ahabwa impamyabumenyi y’ayisumbuye.

Iyo ahisemo gukomeza kaminuza akomeza mu Ishuri Rikuru rya Tekinike (RP Rwanda Polytechnic) mu ishami ashaka  ari ubwubatsi, amashanyarazi agakomereza enjiniyaringi mu byo  yize cyangwa se ahandi ashaka.”

Dr Ngirente kandi yavuze ko kwiga imyuga bifungurira uwayize amahirwe y’akazi nubwo yaba arangije ayisumbuye ntakomeze muri kaminuza.

Ati: “Uwize tekiniki aba afite n’akazi ku isoko ry’umurimo, iyo ahisemo gutangira akazi ashobora kugatangira.”

Yakomeje asubiza bimwe mu bibazo byabajijwe n’Abasenateri ndetse n’Abadepite, asobanura ko umuntu wese ashobora no kwiga imyuga yihitiyemo mu gihe gito.

Ati: “VTC (Vocational Training Center) ni imyuga umuntu agenda akiga igihe gito, akiga umwuga ashaka wihariye uti nari nsanzwe ndi umucamanza ariko sinzi impamvu imodoka yanjye izajya ipfa ngahamagara umukanishi reka ngende njye kwiga uko bafungura moteri ukagenda ukabyiga amezi 4.

Cyangwa ukavuga uti nubatse inzu, sinshaka kujya nzana umufundi buri munsi, ntazi no gufunga robine reka ngende mbyige amezi 3, bikorwa n’ubishaka wese ari uwize kaminuza, ari utarayize buri wese ubishaka yagenda akabyiga.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ummuntu yakwiga umwuga wihariye akawiga igihe gito yarangiza akaza akawukoresha mu kazi ke bwite cyangwa aho ashaka guhemberwa.

Kugeza ubu amashuri ya TSS amaze kugera mu Mirenge 392 TSS hasigaye kuyageza mu Mirenge 24 isigaye ayo mashuri arimo yubakwa ndetse azakwirakwizwamo ibikoresho azigwemo mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1, iteganya ko mu 2024, abagana mashuri y’imyuga bazaba bageze kuri 60%.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Akimana Jacques says:
Mata 19, 2024 at 7:11 pm

Byaba byiza rp yorohereje abarimu Bo muri Tss kwiga mubiruhuko kuko gahunda yo kwiga kumanywa gusa

Samputu Olivier says:
Ugushyingo 18, 2024 at 12:03 pm

Mwatubarije impamvu hari abari kuvuga ko abanyeshuri barangije ubu munyuga ngo batemerewe gukomeza kaminuza Kandi kumanota yabo handitseho ko bafite passe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE