Kwibuka 30: Abatutsi ntibaremewe kuzakora inzira y’umusaraba ~ Dr. Bizimana  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangiye tariki 07 Mata 1994 ishyigikiwe n’ubutegetsi bwayiteguye bukayishyira mu bikorwa.  

Dr. Bizimana Jean Damascène, Minisisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbineragihugu, yagaragaje uburyo Abatutsi bakorewe Jenoside mu myaka 30 ishize atari yo baremewe, ahubwo baguye mu mugambi kirimbuzi wateguwe n’ubuyobozi bwimakaje ivangura n’amacakubiri. 

Ku wa Mbere tariki ya 04 Nyakanga 1994 cyari igitondo gitandukanye n’ibindi ugereranyije n’amezi agera kuri atatu yari ashize y’icuraburindi, urusaku rw’amasasu ku manywa n’ijoro, amaraso atemba n’imiborogo yumvikana hose. 

Inkotanyi z’Amarere ni bwo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta hagamijwe kurimbura umututsi mu Rwanda. 

Tariki 16 Mata 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatusti ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko Jenoside ari icyaha cy’ubwicanyi butegurwa.

Mu kiganiro yatanze, yavuze ko Jenoside irangwa n’umugambi uteguwe wo kwica abantu, ubahora ubwoko, idini, ibara ry’uruhu cyangwa ubwenegehugu.

Agira ati: “Abatutsi bo mu Rwanda habayeho umugambi wo kubatsemba babahora ubwoko bwabo ari na yo mpamvu havugwa Jenoside. Ntabwo ari inzira y’umusaraba abapadiri batubwira kuko Abatutsi ntabwo bari baremewe kwicwa […] ariko Abatutsi ntabwo bigeze baremerwa kuzakora inzira y’umusaraba ngo barokore abandi. 

Ni icyaha cyateguwe na Leta ibica ibahora ubwoko bwabo gusa.”

Amategeko anasobanura ko kwica, si byo byonyine biranga Jenoside, ahubwo hari n’ibindi byaha biyiranga n’iyo kwica byaba bitaraba.

Ati: “Amategeko asobanura ko gushyira itsinda ry’abantu mu mibereho mibi, bigambiriwe, imibereho igamije kubashyira mu buzima bubi bukomeretsa imibiri yabo, bukomeretsa imitekerereze ibyo nabyo ni Jenoside.”

Amategeko ateganya ko gufata abantu bakimurwa bazijijwe ubwoko barimo bakajyanwa ahandi hatandukanye n’aho bisanzwe batuye bigambiriwe kugira ngo ubashyire muri ubwo buzima bubi, na byo biri mu bigize icyaha cya Jenoside.

Agira ati: “Kwica biza bisoza iyo Politiki, iyo gahunda ndende itari inzira y’umusaraba ahubwo ari Politiki yateguwe igashyirwa mu buzima bwa buri munsi.”

Avuga ko ari yo mpamvu Kiliziya ya Santarali ya Ntarama, Paruwasi ya Nyamata abishe abandi n’ababiteguye byakozwe n’abo basenganaga. 

Ati: “Henshi usanga byaranakozwe n’ababayoboraga mu masengesho n’ababigishaga, bikanabera n’ahantu bidakekwa ko bashobora kuba bakwicirwa.”

Ubwo hicwaga Abatutsi Bugesera ku itariki 14 Mata ni ko n’i Kibeho aho Bikira Mariya yabonekeye muri Afurika ni ko bahigaga Abatutsi barimo babarangiza kandi bigakorwa n’abajyaga kureba amabonekerwa ya Bikira Mariya na bamwe mu bapadiri babafashaga gusoma misa aho hantu.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE