U Rwanda rwakiriye ababaruramari b’umwuga bo mu bihugu 26

I Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo ya Kongere Mpuzamahamanga y’ababaruramari b’umwuga baturutse mu bihugu 26.
Barimo kuganira ku mbogamizi zihari zibangamiye urwego rw’ibaruramari mu bihugu bitandukanye no gushaka uko bahuza imikoranire mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’ibihugu batuye n’ubw’Akarere bibarizwamo.
Ni inama yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 ikazageza ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024, ikaba ari Kongere y’Ababaruramari mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EACOA) yanitabiriwe n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Tusabe Richard, yavuze ko Leta izi neza ko ababaruramari b’umwuga ari ingirakamaro mu kubungabunga ubukungu, bikageza ibihugu ku iterambere.
Yavuze ko abitabiriye iyi nama bazavoma ubumenyi mu guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu bihugu byabo.
Yagize ati: “Iyi nama iradufasha mu kongera ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga umutungo no mu igenamigambi. Ibaruramari ry’umwuga kandi rigira uruhare mu kwimakaza gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano haba mu nzego za Leta n’izabikorera.”
Perezida w’Ihuriro ry’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda ( ICPAR) Biraro Obadiah, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro kuko ituma ababaruramari baganira uburyo bahuza imikoranire kugira ngo bateze imbere Akarere ibihugu byabo biherereyemo.
Yagize ati: “Niba tuvuga Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byaba byiza baje hano bakareba ibyo tumaze kugeraho. Dufite abandi bavuye muri Afurika y’Iburasirazuba, abavuye muri Afurika y’Epfo mu Bufaransa n’ahandi.
Ni wa mujyo wo kuvuga ngo imikoranire y’Ibihugu bihuriye mu Miryango y’Akarere biherereyemo, ntabwo ishoboka mu gihe umubaruramari adahari”
Yakomeje yemeza ko barimo gushaka ko umubaruramari wese yagira ururimi rumwe mu mikorere nk’undi wo mu kindi gihugu.
Ati: “Uko bivugwa mu rwego rw’ishoramari mu Bushinwa bibe ari na ko bivugwa mu Rwanda. Ni yo mpamvu dufite ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ababaruramari b’umwuga, rimwe na rimwe hari ibitumvikanye neza bisobanurwa mu buryo bw’ibaruramari bigakemuka.”
Iyo nama ibaye ku nshuro ya 4 ihurije hamwe abaruramari hafi 800 baturuka mu Karere, ndetse n’abandi 300 barimo ababaruramari, inzobere mu bucuruzi, abakora mu nzego za Leta, imiryango itari iya Leta y’imbere mu gihugu n’indi miryango mpuzamahanga.
Baraganira ku buryo bwo guhangana n’imbogamizi zibangamiye umwuga w’ibaruramari ari na zo zidindiza ubukungu bw’ibihugu.



