Urubyiruko rwibikije ubushobozi rufite bwo gukemura ibibazo by’u Rwanda

Umuryango Unity Club Intwararumuri wibukije urubyiruko rw’u Rwanda ubishobozi rwifitemo bwo kubaka iterambere ry’Igihugu rishingiye kuri Ndi Umunyarwanda no gukemura ibibazo byose bikibangamiye Igihugu.
Ni inshingano bibukijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata, ubwo hatangizwaga icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri Makuru na Kaminuza, “Ndi Umunyarwanda Integration Project.”
Muri icyo gikorwa Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Madamu Jeannette Kagame, yari ahagarariwe n’Intwararumuri Domitilla Mukantaganzwa ari na we watangije ku mugaragaro ibikorwa by’uyu mushinga kuri site y’Umujyi wa Kigali.
Agaruka ku mwihariko w’icyiciro cya kane cy’uyu mushinga, Intwararumuri Mukantaganzwa yibukije ko ibikorwa by’uyu mushinga byatangiye muri 2019 hakorwa ibiganiro n’amarushanwa kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Icyo gihe hanashyizweho amahuriro (clubs) ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri Makuru na Kaminuza 32.
Yashimangiye ko mu masomo bakuye mu byiciro byabanje, byaragaragaye ko Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryubakiwe ubushobozi binyuze mu mahugurwa ryafasha kugera ku nshingano zo gusakaza neza Ndi Umunyarwanda.
Ati: “Muri uyu mwaka wa 2024, duteruye icyiciro cya 4 cy’umushinga gifite umwihariko wo gutanga ubumenyi bwisumbuye ku bayobozi b’Inzego z’amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Aho ni ho yahereye yibutsa urubyiruko ko rwifitemo ubushobozi bwo gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu.
Ashingiye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, udahwema kwibutsa Abanyarwanda ubushobozi bifitemo bwo kubaka Igihugu, yabwiye urubyiruko ko ari zo mbaraga z’Igihugu.
Yifashishije ubutumwa bukubiye mu ijambo Umukuru w’Igihugu yagejeje ku
bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bugira biti: “Urubyiruko ni rwo rwonyine rufite ubushobozi bwo kubaka no kugarurira Igihugu icyizere cyo kubaho nyuma ya Jenoside. Umurimo wacu ni ukubaha urubuga n’ibikenewe byose kugira ngo bace uwo murunga w’amateka mabi, kandi barabikora”.
Madamu Mukantaganzwa yunzemo ati: “Mufite inshingano zo kwigisha no kuyobora ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, haba mu mashuri yanyu, mu mashuri yisumbuye n’ahandi bibaye ngombwa. Ni ngombwa rero ko mugira ubumenyi bwisumbuye bwiyongera ku bumenyi n’inyigisho musanganywe.”
Kuri site y’Umujyi wa Kigali yabimburiye izindi kuri uyu wa Gatatu, hahuriye abagize amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri na kaminuza 12.
Kuri site ya Huye ibyo bikorwa biteganyijwe guhera tariki 22 kugeza ku ya 23 Mata 2024, i Kayonza ni uguhera tariki 25 kugeza kuri 26 Mata 2024, naho i Musanze ni uguhera tariki 29 kugeza ku ya 30 Mata 2024.

