Amb. Kayonga yashyikirije Perezida wa Turikiya impapuro zo guhagararira u Rwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024, Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirije Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ibiro bya Perezida wa Turikiya bibinyujije ku rubuga rwa “X” byatangaje ko Perezida Erdogan yakiriye Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga kuri iki gicamunsi amuha impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye i Ankara mu Murwa Mukuru wa Turikiya. 

Lt Gen (Rtd) Kayonga yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yabaye Umujyanama wa Perezida Paul Kagame, kandi  si ubwa mbere ahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu mahanga kuko kuva mu 2014 kugeza 2019 yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa. 

Yagenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya nyuma yo gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru nk’umusirikare w’igihugu muri Kanama 2023.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE